Rulindo: Miliyari 1,4 Frw agiye gushorwa mu mbuto y’ibirayi

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Ibura ry'imbuto y'ibirayi ryabugutiwe umuti

Mu Karere ka Rulindo hatangijwe umushinga wo gufasha abakora ubuhinzi bw’ibirayi kugera ku ntego yo kongera umusaruro binyuze mu kubabonera imbuto nziza ijyanye n’igihe.

Ni umushinga wiswe “Kungahara Project” wa Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi.

Ni umushinga uzatwara angana na miliyari imwe na miliyoni 400 Frw azatangwa na EU mu gihe Akarere ka Rulindo kazatanga 20%, ukazakorera mu Mirenge ya Kisaro na Bushoki.

Hazubakwa ibikorwa remezo byo gutuburiramo imbuto y’ibirayi mu buryo burambye muri aka karere ahazatuburwa toni 2160 mu gihe cy’imyaka 3.

Hari ukugeza imbuto y’ibirayi y’indobanure ku bahinzi 19,289 no kongerera ubumenyi mu butubuzi bw’imbuto abahinzi 144 bibumbiye muri koperative 2 zizakorana n’umushinga.

Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko iyi gahunda igamije guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi ariko igikuru ari ukwihaza mu biribwa.

Yagize ati “Mu ntara yacu hari iminsi yashize ubona ko imbuto y’ibirayi yagabanutse, hari n’izindi mbuto zigera ino ugasanga nzizijyanye n’imiterere y’ubutaka bwaho. Ubu hazaboneka imbuto nziza zihagije, byongere ubukungu ariko dukeneye kwihaza mu biribwa.”

Muragijimana Donatha ushinzwe umutungo wa Koperative y’Abahinzi b’Ibirayi ya ‘Kunda Isuka’ uzakorana n’uyu mushinga, avuga ko kuba bagiye guhabwa ubumenyi mu gutubura imbuto y’ibirayi bizatuma bagira imbuto ihagije ndetse bagasagurira n’amasoko.

Yagize ati “Mu minsi yashize ibirayi bavugaga ko bihenze byari byahindutse nk’inyama, ariko ubwo bagiye kutwigisha gutubura imbuto nziza, biradufasha kwiteza imbere, tunasagurire n’amasoko.”

- Advertisement -

Karekezi Aloys we yavuze ko uyu mushinga uzanatanga akazi ku bashomeri, kandi bakazabona n’ibirayi byo kurya.

Ati “Bizadufasha kubona ibirayi byo kurya, tubone amafaranga, ndetse twikure mu bukene.”

Padiri Augustin Nzabonimpa uyobora CARITAS ya Diyosezi ya Byumba, yatangaje ko imbuto y’ibirayi bahingaga muri aka karere yari itangiye gusaza.

Ati “Ibintu by’ubuhinzi dusanzwe tubihuguramo abaturage dufatanyije na RAB kuva mu myaka yashize, ariko kuri ubu twatangiriye mu murenge wa Kisaro, turashaka kugera mu mirenge yose y’Akarere ka Rulindo.”

Hazubakwa ibikorwa remezo by’ubuhinzi bw’ibirayi birimo ubuhunikiro bwabyo ndetse no gufasha imiryango itabashaga kwihaza mu biribwa.

Mu ntara y’Amajyaruguru igihingwa cy’ibirayi cyera cyane mu karere ka Musanze na Burera.

Ibura ry’imbuto y’ibirayi ryabugutiwe umuti
Abahinzi b’ibirayi biruhukije
Umushinga uzamara imyaka itatu

NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE
UMUSEKE.RW i Rulindo