Musanze: Abaturage baremeye bagenzi babo batishoboye

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Bamwe mu baturage borojwe inka
Abaturage bo mu Murenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze bakusanyije inkunga ingana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda baremera bagenzi babo batishoboye, mu rwego rwo kuzirikana intwari zabohoye u Rwanda babifuriza kudatezuka ku rugamba rw’iterambere.
Ni ubushobozi abaturage bishatsemo ubwabo bagura inka nziza za kijyambere zigera kuri enye bazoroza imiryango igifite ubushobozi buciriritse, banagurira matera 20 bagenzi babo batagiraga aho kuryama heza.
Maniriho Emmanuel ni umwe mu borojwe Inka yagize ati” Ndashima cyane Perezida wacu watoje abanyarwanda gahunda ya girinka, ubu tukaba tworozanya, iyi nka mpawe ni ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe bwacu abanyarwanda ni igihango rero.”
Yaomeje agira ati “Ubu ngiye kunywa amata ntayasabye cyangwa ngo nyagure cyane ko nta n’ubushobozi nari kujya mbona, nzahinga mfumbiye neze n’ibindi byinshi nyitezeho bizankura mu bukene nkiteza imbere.”
Harelimamana Jeans Bosco nawe ati ” Ubu ngiye kweza agatubutse mu karima narimfite, abafumbiraga twahinze ahangana bashoboraga kuhasarura ibiro 100 njye ngasarura ibiro 30, none ubwo mbonye inka amata arabonetse n’ibindi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudance avuga ko urugamba rw’iterambere abaturage bakataje, nk’uko bigaragarira mu mirimo y’ubuhinzi, ubucuruzi n’ubworozi ari naho bakura imbaraga zo kugabira bagenzi babo batishoboye kugira ngo badasigara inyuma mu iterambere.
Yagize ati ” Mbere ya byose ndashimira cyane abaturage bishatsemo ubushobozi bakaremera bagenzi babo mu kubafasha kudasigara inyuma mu iterambere, batanze inka enye nziza, batanga matera ku miryango 20 babafasha kuryama heza, ni ibikorwa by’ubutwari bibaranga mu kudasiga inyuma bagenzi babo mu iterambere.”
Akomeza ati ” Urugamba rw’iterambere abaturage ba Kimonyi turakataje, imyaka ireze, ibigori ibishyimbo amasaka n’ibindi, ikindi santere y’ubucuruzi ya Kimonyi iraguka buri munsi n’ibindi byinshi, abayobozi tugomba kuzuza inshingano zacu dukora ibyo twemereye abaturage kandi dufatanyije nabo kuko barashoboye.”
Imiryango itishoboye yaremewe yiyemeje guhindura imyumvire igaharanira kwiteza imbere ikava mu cyiciro cy’ubukene nabo bagafasha bagenzi babo batishoboye kuva muri icyo cyiciro.

Hari abahawe matela zo kuryamaho
Bamwe mu baturage borojwe inka

 

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA 
UMUSEKE.RW i Musanze