Musenyeri yafunzwe azira gusambanya abana

Musenyeri Christopher Saunders w’imyaka 74 muri Kiliziya Gatolika ya Australia yatawe muri yombi na Polisi y’icyo gihugu ashinjwa ibyaha birimo gusambanya abana.

Musenyeri Christopher Saunders yatawe muri yombi mu Burengerazuba bwa Australia nyuma y’igihe akorwaho iperereza na Polisi ndetse n’ubuyobozi bwa Vatican ku itegeko rya Papa Francis.

Ibyaha birengwa uyu Mwepisikopi birimo gufata ku ngufu abana, ku bakoresha ishimishamubiri yitwaje ko abafiteho ububasha, bikaba kikekwako yabikoze hagati ya 2008 na 2014.

Inama y’Abepisikopi muri Australia yavuze ko uzakorana byahafi n’ubutabera kugira ngo ukuri kukye hanze n’ubutabera butangwe.

Musenyeri Christopher Saunders aramutse ahamwe n’ibyaha yaba abaye umuntu ukomeye muri Kiliziya Gatolika uhamwe n’ibyaha bijyanye no gusambanya abana no kubafata ku ngufu, nyuma y’uko mu bihe byashize Karidinali George Pell yahamwe n’ibyaha nk’ibyo ariko akaza kuba umwere.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW