Nyanza: Hakozwe impinduka kuri ba Gitifu b’Imirenge

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yo mu karere ka Nyanza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bunabifite mu nshingano bwabimuye kuyobora mu yindi mirenge.

Hashize iminsi mu karere ka Nyanza havugwa ikibazo hagati ya bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, amakuru avuga ko batari babanye neza na bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari.

Bamwe mu ba gitifu b’utugari bashinja bamwe mu b’imirenge kubayoboza igitugu, bikanakekwa ko byanatumye bamwe mu b’utugari banasezera akazi.

Gusa mu mabaruwa bashyikirizaga ubuyobozi bw’akarere bavugaga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.

UMUSEKE wamenye amakuru ko Cyambari Jean Pierre wayoboraga Umurenge wa Ntyazo, yajyanwe kuyobora Umurenge wa Kigoma, Brigitte Mukantaganzwa wayoboraga Umurenge wa Kigoma, yajyanwe kuyobora umurenge wa Muyira. Naho Muhoza Alphonse wayoboraga umurenge wa Muyira, yajyanwe kuyobora umurenge wa Ntyazo.

Bikekwa ko hari bamwe muri bariya bayobozi bimuwe, aho byavuzwe ko umwe mu bakozi bo mu kagari yari ayoboye, yamubwiye nabi bari mu nama agwa igihumure, araneteshaguzwa(avuga ibiterekeranye) bigera naho bamujyana mu bitaro i Nyanza ariko aza koroherwa.

Amakuru kandi avuga ko hari gitifu w’Akagari utari ubanye neza na gitifu w’Umurenge, wanagiye kubimenyesha ubuyobozi bw’akarere gusa hafashwe icyemezo cyo kubatandukanya ubu bakaba batagikorana.

Ibindi byavuzwe ni uko hari umuyobozi wasezeye akazi yabwiwe amagambo arimo ko “ameze nk’ufite amazirantoki .”

Gusa yabwiye ubuyobozi bw’Akarere ko asezeye ku mpamvu ze bwite ari nazo yashyize mu ibaruwa asezera akazi mu gihe kitazwi.

- Advertisement -

Akenshi iyo ibintu nk’ibi byavugwaga mu karere ka Nyanza kayobowe na Ntazinda Erasme hafatwaga imyanzuro itandukanye kuko hari umwe mu ba gitifu b’utugari nawe wasezeye akazi ku mpamvu yari yise iye bwite.

Hari amakuru ko atabanye neza na gitifu w’Umurenge wamuyoboraga ariko Mayor Ntazinda yafashe icyemezo cyo kumwimurira kuyobora akandi kagari mu wundi murenge  ntiyamwemerera gusezera akazi.

Twageragejeje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ariko ntibyadushobokeye.

Muri manda ya Mayor Ntazinda Erasme, hamaze kuva mu kazi abagitifu b’imirenge itatu ari bo Alfred Nsengiyumva    wayoboraga Umurenge wa Ntyazo, Nsengumuremyi Theoneste wayoboraga Umurenge wa Cyabakamyi na Ingabire Claire wayoboraga umurenge wa Rwabicuma.

Theogene NSHIMIYIMANA

 UMUSEKE.RW i Nyanza