Hakozwe inama y’igitaraganya yo kurinda umujyi wa Goma

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Jean Pierre Bemba yahumurije abatuye i Goma

Kwambura ingabo za Leta n’abambari bazo intwaro n’ibice byinshi muri Kivu ya Ruguru, byateranyije igitaraganya inama nkuru y’umutekano yayobowe na Perezida Tshisekedi, hafatwa ingamba zo kurinda umujyi wa Goma ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2024, i Kinshasa hateraniye inama y’igitaraganya yahuje inama nkuru y’umutekano, yari igamije gufata ingamba zikakaye kugira ngo umujyi wa Goma utagwa mu biganza by’umutwe wa M23.

Iyi nama y’urwego rusumba izindi ku bijyanye n’umutekano mu gihugu yayobowe na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi.

Ni mu gihe ubu umujyi wa Goma wamaze kugotwa ku gice cyose cy’ubutaka n’umuhanda Sake-Minova wari usigaye ugezayo ibicuruzwa byinshi ukaba ugenzurwa n’umutwe wa M23.

Nyuma y’iyi nama, Jean Pierre Bemba, Minisitiri w’Ingabo wa RD Congo yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa n’umutwe wa M23.

Iyi nama yize by’umwihariko ku ibibazo byihariye ku gisirikare muri ‘operations’ zirimo kuba muri Kivu ya Ruguru.

Yongeyeho ko ingabo zirimo gutanga byose kugira ngo zigarurire uturere twose ngo twigaruriwe n’ingabo z’u Rwanda.

Inama nkuru y’umutekano yasabye abaturage gutuza no kwirinda ibihuha bitandukanye bijyanye n’igitero ku murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Bemba yagize ati ” Abantu bagomba kwitondera amakuru ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga agamije kurema ubwoba n’intege nke. Ibintu byose byateguwe mu kurinda umujyi wa Goma.”

- Advertisement -

Yateye akanyabugabo abaturage n’ingabo ze ziri mu mirwano n’umutwe wa M23 ko hari gukorwa ibidasanzwe kugira ngo batsinde uruhenu inyeshyamba za M23.

Yagize ati “Ingabo za leta zirimo gukora akazi kadasanzwe, wenda ntitubivuga bihagije, ariko mugomba kumenya ko umwanzi arimo gutakaza bikomeye ku rubuga rw’intambara.”

Kugeza ubu umutwe wa M23 uragenzura inzira zose z’ubutaka zigeza ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa mu mujyi wa Goma, bivuye muri teritwari za Masisi, Rutshuru n’ahandi.

Jean Pierre Bemba yahumurije abatuye i Goma
Inzego za Gisirikare n’ubutasi zitabiriye iyi nama