Nyanza: Inzu y’umuturage yahiye irakongoka

Inzu y’umuturage yahiye n’ibyarimo birakongoka kuburyo bimusaba gucumbika bikekwa ko byatewe n’umuriro w’amashanyarazi

Byabereye mu karere ka Nyanza mu wa Busasamana mu kagari ka Gahondo mu mudugudu wa Kavumu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024.

Aho habaye impanuka y’inkongi y’umuriro mu rugo rwa Mukamudenge Ngirumwami ufite imyaka 71 y’amavuko maze ibikoresho byose byari mu nzu birashya.

Bimwe mu byahiye harimo intebe zo mu ruganiriro (Saloon), utubati, ibikoresho byo mu nzu, televiziyo, imyenda n’imyaka n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko iriya nkongi y’umuriro yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati”Inzego za polisi zahageze zikora ubutazi.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro bafite imodoka yabugenewe yahageze byinshi muri biriya bikoresho byamaze gushya, nta muntu wakomerekeye muri iriya mpanuka cyangwa ngo abe yahapfira.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -