Nyanza: Umugabo yakubise umugore we isuka mu mutwe

Umugabo wo mu karere ka Nyanza arakekwaho gukubita isuka umugore we mu gihe bariho bahingana bapfa amafaranga.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Mushirarungu mu mudugudu wa Nyabubare.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwitwa Nkurunziza Jean Bosco w’imyaka 57 bikekwa ko yakubise isuka mu mutwe no ku itako umugore we babana Mukahigiro Consolee w’imyaka 53.

Yamukubise isuka ubwo bari kumwe mu murima bahinga bakaba bapfuye amafaranga yavuye mu myumbati bahinze umugore atahaye umugabo.

Abaturage n’ubuyobozi batabaye Mukahigiro (wakomerekejwe) yoherezwa kwa muganga i Nyanza naho Nkurunziza arafatwa.

Uriya mugabo yari amaze iminsi mike afunguwe ku kibazo cy’ihene z’uyu mugore we yari yagurishije rwihishwa.

Byongeye kandi yari amaze imyaka 2 afunguwe kubera ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994 yafungiwe imyaka 15.

Nkurunziza yajyanwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe uwakomerekejwe yajyanwe kwa muganga kuko atahise apfa.

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Nyanza