Nyanza: Umugore akurikiranyweho kwica umukecuru

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwitwa Mukarurangwa Speciose w’imyaka 70 yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Mututu mu mudugudu wa Masangano.

Amakuru avuga ko mu masaha ya saa moya z’umugoroba bikekwa ko uwo mukecuru yakubiswe na Mukangarambe Béatha w’imyaka 54 akaba yari umucumbitsi uturuka mu karere ka Nyaruguru.

Mukangarambe ngo yakubise umwase nyakwigendera muri nyiramivumbi yikubita hasi.

Yamukubitiye aho yaracumbitse, baramubyutsa arataha araryama mu gitondo nibwo yasanzwe yapfuye.

Nyakwigendera yibanaga mu nzu kuko nta mwana yagiraga,

UMUSEKE wamenye amakuru ko ukekwa yahise afatwa.

RIB na Police zamenyeshejwe iby’iki kibazo.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro i Nyanza gukorerwa isuzuma.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza