Nyanza: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu cyuzi

Mu cyuzi cya Bishya ahaherereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo mu kagari ka Mpanga mu mudugudu wa Nyakabuye niho umurambo w’umugabo wasanzwe. 
UMUSEKE wamenye amakuru ko uriya murambo wabonywe n’umwana uri mu kigero cy’imyaka irindwi aho yari ragiye ihene maze aratabaza inzego z’ibanze nazo zimenyesha inzego zitandukanye zirimo Polisi na RIB.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari mu kigero cy’imyaka 45
Yagize ati“Umurambo wagejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uko byagenze.”
Hari amakuru avuga ko uwo murambo uko wagaragaraga warumaze iminsi ukaba wari waratangiye kwangirika imyirondoro ye ikaba itaramenyekana.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza