Nyanza: Umuturage arashinja umukire kumurandurira imyaka

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Uwingabire avuga ko uwo mukire yigabije umurima we akarandura imyaka
Umuturage witwa Uwingabire Shadrack wo mu Karere ka Nyanza, arashinja umugabo yita ko afite amafaranga witwa Ntawukinakwanga uzwi nka Nyaruhene kumurandurira imyaka yitwaje ko ngo amurusha ubutunzi.
Shadrack Uwingabire atuye mu mudugudu wa Mwima mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana.
Uyu mugabo arashinja umuturage witwa Ntawukinakwanga Emmanuel bita Nyaruhene kumurandurira imyaka mu bihe bitandukanye, avuga ko ibyo Nyaruhene amukorera abikora yitwaje ko afite amafaranga
Yagize ati“Mu by’ukuri uwo tuburana afite amafaranga araza akandandurira imyaka agahingamo nk’ubu yandanduriye amateke imyumbati n’ibindi.”
Uwingabire akomeza avuga ko Nyaruhene afite icyangombwa cy’ubutaka nyina wa Uwingabire yatsindiye gusa icyo cyangombwa nicyo yitwaza, cyane amafaranga ye akaba ariyo yatumye asubira mu isambu yatsindiwe ku mbaraga.
Uwo mugabo bita Nyaruhene ntiyemera ko yaranduye imyaka ya Uwingabire ahubwo avuga ko yahinze mu murima we anafitiye ibyangombwa
Yagize ati“Njya kujya muri uwo murima najyiyeyo n’abayobozi n’inzego zibanze, umugore wanjye n’abakozi banjye nerekana aho ngiye gukorera uwo Shadrack ampoza mu manza, yamaze kungira igicuruzwa muri iyo sambu nta myaka yaririmo, sinigeze murandurira imyaka nahinze umurima wanjye mfitiye ibyangombwa byawo.”
Nyaruhene akomeza avuga ko kuvuga ko afite amafaranga ubwo Shadrack ari gushinja ubuyobozi ko burya ruswa kuko niba afite amafaranga yagaragaza uko ayatanga.
Amakuru avuga ko uku kurandurirwa imyaka kwa Uwingabire byagejejwe mu nzego z’ubuyobozi.
Ikibazo cya Uwingabire na Nyaruhene gishinga imizi kuva mu mwaka wa 2013 aho Nyaruhene yaburanye na nyina wa Uwingabire wamaze kwitaba Imana gusa yasize atsinze Nyaruhene.
Uyu Nyaruhene nawe yemera ko yatsinzwe gusa inteko y’Abunzi bo mu murenge wa Busasamana banditse umunani ntibashyiraho numero y’uwo munani(UPI).
Gusa Nyaruhene yemera gutanga umurima ariko ntiyemere gutanga umurima wose unagizwe niyo UPI avuga ko irimo iminani (imirima) itatu.
Uwingabire we akavuga ko ari uwo murima wose ufite UPI Nyaruhene yanze gutanga.
Kuba abunzi batarasobanura neza icyaburanwe barabisabwe n’akarere ndetse n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Mayor Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza yabwiye UMUSEKE ko hari ibyo yakora.
Yagize ati “Yegere abunzi babisobanure neza ntibatabikora azatwandikire tumufashe.”
Ari Uwingabire ari na Nyaruhene uko byumvikana bombi barakimbirana mu bihe bitandukanye kuburyo ubuyobozi budafatiranye mu maguru mashya bishobora kuzabyara izindi ngaruka nko gukomeretsanya, kwicana n’ibindi.
Uwingabire avuga ko uwo mukire yigabije umurima we akarandura imyaka
Umuhesha w’inkiko w’umwuga yagiye gushyira mu bikorwa umwanzuro w’abunzi agira imbogamizi yo kubura UPI y’icyaburanwe
Akarere ka Nyanza kasabye abunzi gushyiraho numero y’umurima(UPI) ariko abunzi ntibarabikora
Abunzi bafashe umwanzuro ko nyina wa Shadrack (yarapfuye) atsinze ariko ntibasobanuye neza ikiburanwa
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza