Muhanga: Abaturage baruhutse urugendo runini bakoraga bajya kuvoma

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abaturage bishimiye amazi meza begerejwe
Imiryango 325 yo mu Mudugudu wa Jabiro, Akagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange yakoraga urugendo rw’isaha bajya kuvoma mu kabande, ubu barakoresha iminota itanu kubera kwegerezwa amazi meza.
Bamwe muri abo baturage bavuga ko bahangayikaga bajya kuvoma mu kabande, bagakoresha urugendo rw’isaha kugira ngo bageze amazi mu ngo.
Twagirayezu Valens avuga ko bamanukaga bakanaterera Umusozi muremure bajya cyangwa bava kuvoma bigatuma abana babo bakerererwa ku ishuri.
Ati “Kuva hano muri uyu Mudugudu ukagera ku iriba twakoreshaga isaha kugenda no kugaruka, ubu turakoresha iminota itanu gusa.”
Twagirayezu avuga ko kubegereza amazi aho batuye byagabanyije imvune cyane ku bantu bageze mu zabukuru.
Mukamurara Béatrice avuga ko bavomaga ahantu kure, bakahakura amazi mabi abatera indwara zo mu nda, ubu izo mbogamizi zavuyeho.
Umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’abakomoka muri uyu Mudugudu(Association Bengerana Jabiro) Ndagijimana Silas yabwiye UMUSEKE ko abibumbiye muri iri Shyirahamwe, bamaze kubarura ibibazo bibangamiye ababyeyi babo, babanje kubegereza amashuri kuko abana bajyaga kwiga bakoreze urugendo rurerure.
Ndagijimana avuga ko bamaze kubona ko ikibazo cy’ishuri gikemutse, basanga ari ngombwa ko begereza abaturage amazi meza kubera ko Leta yari imaze kubaha umuriro w’amashanyarazi uzatuma moteri ibasha kuzamura ayo mazi.
Ati “Twazanye abatekinisiye badukorera inyigo dushakisha aho ingengo y’imali igomba kuva.”
Ndagijimana yavuze ko abaterankunga bo muri Ambasade y’Abadage bashyikirije uwo mushinga, barawemera babaha ubushobozi, uyu munsi umuruho abaturage bari bafite wararangiye.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko Umurenge wa Nyarusange uri ku mwanya wa nyuma mu kugira umubare munini w’abaturage badafite amazi.
Ati “Guha abaturage amazi meza, byatumye igipimo cy’abayafite kizamuka.”
Bizimana avuga ko igipimo cy’abafite amazi meza muri uyu Murenge kiri hasi ugereranyije n’icyerekezo Igihugu kiganamo.
Ati “Ibi byatumye igipimo cy’abafite amazi mu Murenge wa Nyarusange kiva kuri 71, 5% kikaba kigeze 76%.”
Uyu Muyobozi avuga ko bishimiye iki gikorwa Ishyirahamwe ryakoze, avuga ko ubufatanye bw’Inzego zitandukanye mu kwegereza ibikorwaremezo abaturage aribwo bashyize imbere.
Uyu muyoboro w’amazi wuzuye utwaye miliyoni 25 z’uRwanda.
Kugeza ubu abafite amazi meza mu rwego rw’Akarere ka Muhanga,  bari ku ijanisha rya 84,8%.
Bashyizeho ibigega byakira amazi bikayakwirakwiza mu mavomo y’abaturage
Ubuyobozi bw’Akarere, abahagarariye ishyirahamwe n’abahagariye Ambasade y’Abadage
Iri Shyirahamwe ryateretse ibigega by’amazi mu bice bitandukanye byo muri uyu Mudugudu wa Jabiro
Mukamurara Béatrice avuga ko bavomaga ahantu kure kandi bakavoma amazi mabi
Twagirayezu avuga ko ubu bakoresha iminota itanu gusa kugira ngo bavome amazi meza
Abaturage bishimiye amazi meza begerejwe
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW i Muhanga