Papa yasabye Isi gusengera Congo

Papa Francis, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yatangaje ko yifatanyije n’Abihayimana mu gusengera uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuzahazwa n’intambara.

Ibi Papa Francis yabitangarije mu isengesho rya Misa yo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, yabereye mu mbuga ya Bazirika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican.

Papa Francis wibanze mu gusengera Isi izahajwe n’intambara zirimo imaze imyaka 3 ihanganishije u Burusiya na Ukraine, intambara yo muri Palestine hagati ya Hamas na Israël.

Uyu mushumba mu isengesho rye yanagarutse ku ntambara n’amakimbirana akomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Papa yavuze ko ahangayikihijwe ndetse anakurikirana ubwiyongere bw’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko yifatanyije n’Abihayimana n’abepisikopi mu gusenge ngo amahoro aboneke ko kandi ko hagomba gushakishwa ibiganiro byubaka.

Imyaka ibaye ibiri intambara ikakaye yubuye mu Burasirazuba bwa Congo aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zifatanyije na Wazalendo, Abacanshuro, ingabo z’u Burundi na SADC bakomeje kurwana n’umutwe wa M23.

MUGIRANEZA  THIERRY / UMUSEKE.RW