Paul Pogba yahanishijwe kudakina imyaka 4

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Umufaransa Paul Pogba byari byanditswe ko akinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani yahanishijwe kumara imyaka 4 adakina umupira w’amaguru nyuma yo gusanga yarakoresheje imiti yongera imbaraga kandi bitemewe mu bakinnyi.

Ku tariki 20 Kanama 2023, nibwo ikipe ya Juventus yakinaga umukino wa mbere wa Shampiyona n’ikipe ya Udinese, Juventus itsinda ibitego 3-0.

Nubwo uwo mukino Paul Pogba atabanje mu kibuga, inzego zishinzwe gupima abakinnyi zamutoranyijemo ngo ajye gukorerwa izusuma niba adakoresha imiti yongera ingufu.

Icyi gihe ibipimo byagaragaje ko mubiri wa Paul Pogba harimo ibinyabutabire bya ‘Testosterone’ kandi iki kinyabutabire kitemewe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru.

Paul Pogba nyuma y’uko ahamwe n’icyo cyaha cyo gukoresha imiti yongera ingufu yahanishijwe kumara imyaka 4 adakina umupira w’amaguru kuko yarenze ku mategeko agenga shampiyona y’u Butaliyani by’umwihariko mu ngingo yayo ya 2.1 na 2.2 zivuga imiti n’ibinyabutabire bitemewe gufatwa n’abakinnyi.

Uyu mufaransa w’imyaka 30 nyuma yo kumenyeshwa uwo mwanzuro yatangaje ko ababajwe cyane n’umwanzuro yafatiwe ko bisa nkaho bamutwaye byose yaruhiye mu mwuga we, ahakano ko yaba yarafashe imiti yongera imbaraga.

Paul Pogba yagize ati “Nk’umukinnyi wabigize umwuga ntabwo nigeze nkora kintu na kimwe ngo nongere imbaraga mu mubiri wanjye nkoresheje ibintu bibujijwe.”

Paul Pogba ni umwe mu bakinnyi beza ikinyejana cya 21 cyagize by’umwihariko mu bakina hagati.

Yakiniye amakipe arimo Juventus na Manchester United zombi yazikiniye inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye.

- Advertisement -

Paul Pogba azibukirwa ku Gikombe cy’Isi yatwaye muri 2018 hamwe n’u Bufaransa.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW