Perezida Kagame na Wiliam Ruto baganiriye ku mutekano w’Akarere

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, yahuye na mugenzi we wa Kenya Wiliam Ruto na Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique.

Bahuriye mu nama izwi nka The World Governments Summit yiga ku miyoborere. Iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu, village Urugwiro ntabwo byatangaje icyo aba perezida bombi baganiriye.

Gusa Perezida Wiliam Ruto kuri X, yavuze ko ibihugu byombi byaganiriye ku ishoramari.

Yagize ati “ Kenya n’u Rwanda baganiriye ku ndagaciro z’ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba no ku mugbane wa Afurika muri rusange.”

Abakuru b’ibihugu baganiriye no ku mahoro n’umutekano mu karere ukomeje kuba iyanga by’umwihariko mu burasirazuba bwa Congo.

Yaba Kenya na Centrafrique basanzwe ari inshuti z’u Rwanda.

Muri Kanama 2021, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique yagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, akomoza ku mugambi w’u Rwanda wo kohereza ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique.

Touadera icyo gihe yavuze ko umusanzu w’ingabo z’u Rwanda zoherejwe ku masezerano y’ibi bihugu cyangwa iziri muri MINUSCA wahagaritse inyeshyamba zari zarazengereje iki gihugu.

- Advertisement -

Ati “Iyo hataba uko kuza kw’izo ngabo zafashije izacu nibaza ko ibintu byari kuba bitandukanye n’ibyo tuzi ubu…Twanyuzwe cyane uburyo ingabo z’u Rwanda zikora…”

Perezida Faustin-Archange Touadéra yongeyeho ko izo ngabo zabafashije gutabara inzego za leta no gukomeza amatora kugeza arangiye. Arenzaho ko ashimira Abanyarwanda gufasha Centrafrique.

Perezida Kagame na Faustin-Archange Touadéra wa  Centrafrique baganiriye

UMUSEKE.RW