Perezida Kagame yagaragaje uko Ubwiyunge bwubatse igihugu nyuma ya Jenoside

Perezida wa Repubulika  Paul Kagame yagaragaje ko ubwiyunge no kubabarira byafashije Abanyarwanda kongera gusana igihugu cyari cyarazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yabigarutseho  kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare 2024,ubwo yagezaga  ijambo kubitabiriye amasengesho yo gusengera Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ yabereye i Washington DC.

Ni amasengesho yitabiriwe n’abayobozi barimo abagize Guverinoma ya Amerika, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi batandukanye.

Perezida wa Repubulika ,Paul Kagame , yavuze ko u Rwanda rwagize amateka akomeye, agaragaza aho igihugu cyavuye naho kigeze.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma ya Jenoside inzira y’ubwiyunge byafashije igihugu kongera kucyubaka .

Yagize ati “ Ubwiyunge ubwabwo busaba ikiguzi ari nayo mpamvu akenshi bigoye kubugeraho. Ibihumbi n’ibihumbi byari bikwiriye gufungwa burundu, cyangwa bagahabwa ubundi butabera. Ariko twagombaga gusana abo bantu  no gushaka uko basubira muri sosiyete.”

Perezida Kagame yavuze ko  u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu maze abarokotse Jenoside nabo bemera gutanga imbabazi hagamijwe kubaka igihugu.

Ati “Twakuyeho igihano cy’urupfu, nyuma dusaba abarokotse Jenoside ibidashoboka kugira ngo igihugu cyongeye kwiyubaka. Byabasabye kureka umujinya wabo n’ubusharirirwe bwose.

Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi, rubikesha kuba rutaraheranywe n’ibibazo by’ingutu rwanyuzemo, rukiyemeza guhangana nabyo binyuze mu kongera kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

- Advertisement -

Yagize ati “Uyu munsi nyuma yo guhangana n’ibibazo byose benshi batatekerezaga ko tuzavamo, Igihugu cyacu gifite amahoro, kiratera imbere, kirahanga imirimo, ariko icy’ingenzi twunze Ubumwe.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuri ubu  u Rwanda rwarwanyije amoko , rukimakaza ubumwe, hagamijwe ineza ku Banyarwanda.

Yagize ati “Mu 1990, twafashe icyemezo cy’ahazaza hacu mu biganza kugira ngo dukure u Rwanda mu butegetsi bw’igitugu bushingiye ku moko, twongera kurema Igihugu Abanyarwanda bose bahuriyeho nta tandukaniro.”

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC ku wa Gatatu tariki 31 Mutarama, aho ategerejwe guhura n’Abanyarwanda batuye muri Amerika n’ahandi hatandukanye, mu munsi wahariwe u Rwanda uzwi nka ‘Rwanda Day’, utegerejwe ku itari ya 2-3 Gashyantare 2024.

Perezida Kagame yagaragaje ko ubwiyunge bwafashije Abanyarwanda kongera gusana igihugu

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW