Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda -AMAFOTO

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto NYUSI ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024, yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu ziri mu karere ka Ancuabe.

Perezida Nyusi yari aherekejwe na Minisitiri w’ingabo, Maj Gen Cristovão Artur Chume.

Muri urwo rugendo, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka , Maj Gen Vincent  NYAKARUNDI uri mu rugendo rw’akazi muri iyo Ntara.

Yari ari kumwe na  Maj Gen A Kagame,abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda ubu ukuriye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.

Mu ijambo rye, Perezida Nyusi yashimiye akazi kakozwe n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba biri mu Majyepfo y’iki gihugu.

Perezida Nyusi yahawe amakuru yuko umutekano wifashe ndetse asaba ingabo gukomeza kugira umwe no kuba maso ku kazi .

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zigizwe n’Ingabo n’Abapolisi bari muri Mozambique mu rwego rwo kurwanya iterabwoba mu bice bitandukanye by’Intara ya Cabo Delgado.

Usibye kuba zikora akazi k’umutekano, zigira uruhare mu iterambere ry’iki gihugu aho zikora ibikorwa by’umuganda, kubakira amashuri abaturage n’ibindi.

Ingabo z’u Rwanda zishinzwe umutekano RSF zahawe
Yeretswe ibikorwa byingabo z’u Rwanda mu guhashya iterabwoba

- Advertisement -

UMUSEKE.RW