Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2024.
Ubwo Kiir yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda ni yo yemeje amakuru y’uru ruzinduko rw’akazi rwa Perezida Kiir.
Yagize iti “Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Salva Kiir Mayardit yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.”
Byitezwe ko ahura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, baganire ku bufatanye bw’ibihugu byombi ariko no ku bibazo byugarije akarere.
Biteganyijwe ko Perezida Kiir azava mu Rwanda ahita yerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, Aho azaganira n’abakuru b’ibyo bihugu.
Ni uruzinduko akoze nyuma y’uko mu nama ya 37 isanzwe ya Afurika yunze Ubumwe muri Ethiopia, yasabye ko amakimbirane akomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa DRC, yahoshwa bishingiye ku bucuti n’ubuvandimwe burangwa mu bihugu byo mu Karere.
Umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nyuma y’uko iki gihugu kimaze igihe kivuga ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW