Police yashinje Uwikunda kuyitera ubwoba no kuyiba

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, burega umusifuzi Mpuzamahanga, Uwikunda Samuel, kuyiba no gutera ubwoba abakinnyi b’iyi kipe.

Mu mpera z’icyumweru gushize, ni bwo habaye imikino y’umunsi wa 20 ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo.

Umwe mu mikino yabaye yasize imvururu, ni uwo Rayon Sports yatsinzemo Police FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Uwikunda Samuel uherutse mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Côte d’Ivoire, yasifuye uyu mukino wabereye i Nyamirambo ku Cyumweru, tariki ya 11 Gashyantare, ku munsi wa 20 wa Shampiyona.

Rayon Sports yatsinze ibitego 2-1 ariko igitego cyakoze ikinyuranyo cyabonetse ku munota wa 89 cyinjijwe na Rudasingwa Prince, ariko nyuma y’uyu mukino uruhande rwa Police FC rugaragaza ko rutanyuzwe n’ibyemezo bya Uwikunda.

Mu minota ya nyuma y’umukino, umukinnyi wa Police, Chukwuma Odili yaguye mu rubuga rw’amahina atezwe na Serumogo Ally, ariko Uwikunda arabyihorera nyamara Ndahiro Derrick yeretswe ikarita itukura ubwo benshi bo muri Police FC bari basagariye abasifuzi umukino urangiye.

Ibi biri mu byo ubuyobozi bwa Police FC bwahereyeho busaba ko uyu musifuzi mpuzamahanga akurikiranwa, bwongeraho ko yari yanateguje abakinnyi bayo, abatera ubwoba ko aza kubaha amakarita.

Mu ibaruwa yandikiye FERWAFA, iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, yagaragaje ko umukinnyi wa yo, Ngabonziza Pacifique, yakorewe ikosa aho kurisifura [Uwikunda] agatanga ’avantage’ [kurekera umupira ikipe iwufite] kuri Rayon, iyo ’avantage’ ikaba yaravuyemo igitego.”

“Kuba Police FC yarimwe penaliti kandi umukinnyi wayo Chukuma Odili yarategewe cyangwa yarakorewe ikosa mu mwanya aho bakwiriye gutanga penaliti.”

- Advertisement -

“Kuba umukinnyi wa Police FC, Ndahiro Derrick yarahawe ikarita itukura umukino urangiye kandi nta kosa akoze, cyane ko atanegereye abasifuzi.”

Iyi kipe yakomeje igira iti “Umusifuzi yashyize iterabwoba ku bakinnyi ba Police FC mbere y’umukino kandi bitari ngombwa. Yababwiye mbere yo gutangira umukino ko icyo bakora cyose abaha amakarita kandi yakagombye gutegereza bagakora ayo makosa, akabona kubahana.”

Yongeyeho ko ishingiye ku byo yagaragagaje, isaba ko hakorwa igenzura, byagaragara ko ibyavuzwe byabaye, Umusifuzi Uwikunda agahanwa ndetse yasabye ko “ikarita yahawe Ndahiro Derrick yakurwaho kuko nta shingiro ifite.”

Police FC imaze iminsi iri ku gitutu cy’intsinzi dore ko ifite inota rimwe gusa mu mikino itanu iheruka muri Shampiyona, ndetse yageze ku mwanya wa gatanu n’amanota 32, irushwa 13 na APR FC ya mbere mu gihe ikinyuranyo cyari amanota abiri gusa muri Mutarama.

Umusifuzi Uwikunda Samuel ntari mu Rwanda kuko mu ijoro ryo ku wa Mbere, rishyira ku wa Kabiri, yahise ajya gusifura umukino wa CAF Champions League uzahuza Belouizdad yo muri Algeria na Al Ahly yo mu Misiri ku wa Gatanu.

Police FC yasabye Ferwafa gukurikirana Uwikunda
Uwikunda ngo yateye ubwoba abakinnyi ba Police FC mbere y’umukino
Mashami Vincent yagiye mu kibuga kubwira Uwikunda Samuel ko yamurenganyije
Umukino wasojwe n’imvururu
Uwikunda Samuel yeretse ikarita itukura Ndahiro Derrick wa Police FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW