PSD yasabye abarwanashyaka bayo umutuzo mu bihe by’amatora 

Huye: Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD (Parti Sociale Democrate) bo mu mirenge 14 igize akarere ka Huye basabwe kuzitabira amatora ku bwinshi guhera mu bihe byo kwiyamamaza, kugeza mu matoro nyirizina ndetse bagatora neza barangwa n’umutuzo.

Ibi aba barwanashyaka basaga 121 bari bitabiriye inama yo ku rwego rw’akarere ka Huye (congress) ku wa 25 Gashyantare 2024 babisabwe na Hon. Niyonsenga Theodomir umuyobozi wa komite ishinzwe kugenzura umutungo n’imari by’ishyaka ku rwego rw’igihugu wari uhagarariye ubuyobozi bwa PSD.

Hon. Niyonsenga agira ati “Mukomeze umuco wo gukorera hamwe, wo kwitabira ibikorwa by’amatora byose uko bizaba bikurikiranye, wo gutegura neza, abakandida nibajya baza bajye basanga koko ari ubukwe bwateguwe, mubiteguranye urugwiro na demokarasi.

Ikindi ukuzagira ubworoherane, ntimuzagire abo mu hutaza cyangwa n’ubahutaje namwe mushake kwirwanaho, ahubwo hazabeho koroherana no guca bugufi. Igikorwa cy’amatora ni cyo abanyarwanda mwese mufite inshingano zo kugisobanurira abanyarwanda nk’abanyapolitiki atari abanyamuryango ba PSD gusa.”

Muri iyi nama abarwanashyaka batanze ibitecyerezo bizibandwaho n’umukandida ku mwanya wa prerezida yiyamamaza ndetse n’abadepite bizajya muri manifesito nk’ibikorwa bizakorwa mu gihe baba batsinze.

Niyitegeka Emmanuel umurwanashyaka wa PSD agira ati “Nifuza ko abakandida bacu batowe bazashyira imbaraga mu kuvugurura ubuhinzi n’umubworozi bukarushaho kujyana n’aho iterambere rijyeze, ukora iyo mirimo bikaba byamubeshaho, adakuyemo ibyo ibyo arya mu rugo gusa, agasagurira n’amasoko akiteza imbere abicyesha kuba umuhinzi mworozi.”

Mukamusana Josephine umurwanashyaka wo mu murenge wa Tumba agira ati “Aho ntuye mu mudugudu w’Urunana twahawe umuriro, ariko dukeneye umuhanda wa kaburimbo uduhuza na Gisagara kuko harimo ibyondo byinshi cyane, abakandida bacu bazabidufashemo.”

Iri shyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza rifite intero igira iti: “PSD oyee” inyicyirizo ikagira iti; “ubutabera, ubwisungane, amajyambere.”

Muri iyi nama hatowe abakandida 7 bazahagarira PSD mu karere ka Huye bakwemezwa ku rwego rw’igihugu bakajya ku rutonde rw’ishyaka rw’abahatanira kuba abadepite. Hanotowe abayobozi 5 bazayobora PSD mu karere ka Huye mu myaka 5 muri komite nyobozi bayobowe na Habimana Kizito, ndetse n’abandi batatu muri komite ngenzuzi.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko hagati ya tariki 23 na 24 Werurwe 2024 ishyaka PSD rizakora inteko rusange ku rwego rw’igihugu (National congress) izitabirwa n’abarwanashyaka kuva ku bayobozi ba PSD ku rwego rw’umurenge aho bazatora umukandinda ku mwanya wa perezida nibemeza ko bazamutanga, ndetse bakanahitamo abazajya ku rutonde rw’abadepite 80 cyangwa hasi yabo.

Biteganyijwe ko amatora akomatanyije ya perezida wa repubulika n’abadepite aza ku wa 15 Nyakanga 2024 ako kwiyamamaza ku bakandida bose bizatangira muri Kamena uyu mwaka.

Hon. Niyonsenga Theodomir umuyobozi wa komite ishinzwe kugenzura umutungo n’imari by’ishyaka ku rwego rw’igihugu
Basabwe kuzarangwa n’ituze mu gihe cy’amatora

UMUSEKE.RW