Rayon na Police zatangiye neza 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro

Mu mikino ibanza ya 1/4 y’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports na Police FC zabonye intsinzi, Bugesera FC itsikirira ku kibuga cya yo.

Imikino ibanza ya 1/4 y’Igikombe cy’Amahoro, yose yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024.

Kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Police FC yahatsindiye Gorilla FC ibitego 2-0. Ni ibitego byatsinzwe na Ismailla Moro ku munota wa 51 ku mupira yari ahawe na Savio Nshuti Dominique, no ku munota wa 90+4 ku mupira yari ahawe na Chukwuma.

Ikipe ya Gorilla FC itahiriwe n’uyu mukino, yagerageje gukina umukino mwiza ariko kubona izamu bikomeza kuba iyanga.

Ni ikipe zombi zari ku gitutu mbere y’umukino, cyane ko zombi zihagaze nabi muri shampiyona.

Iminota 90, yatangiye ikipe y’Abashinzwe Umutekano, yegukanye intsinzi ku bitego 2-0 mu mukino yari yakiriwemo na Gorilla FC.

Undi mukino wabereye kuri Stade ya Mumena, ni uwo Vision FC yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 2-0.

Ibitego bya Gikundiro, byatsinzwe na Tuyisenge Arsène ku munota wa 48 ku mupira yari ahawe na Charles Baale, na Tuyisenge Hakim ku munota wa 60 ku mupira uteretse yateye ugana mu izamu.

Undi mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, ni uwo Bugesera FC yanganyijemo na Mukura VS 0-0.

- Advertisement -

Kuri Stade ya Kigali Pelé Stadium, harabera umukino uhuza APR FC na Gasogi United Saa kumi n’ebyiri z’ijoro.

Imikino yo kwishyura ya 1/4, izakinwa tariki ya 20 na 21 Gashyantare 2024.

Bugingo Hakim yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri
Rayon Sports yatsinze Vision FC ibitego 2-0

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW