Rayon Sports yagurishije Rwatubyaye muri Macédonie

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwemeje ko bwamaze gutandukana na myugariro, Rwatubyaye Abdul werekeje muri FK Shkupi yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Macédonie.

Mu minsi mike ishize, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko Rwatubyaye Abdul, yerekeje muri Turquie aho FK Shkupi iri gukorera imyitozo itegura shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Macédonie.

Uyu myugariro wari ugifite amasezerano muri Rayon Sports yagombaga kuzarangira tariki ya 7 Kanama uyu mwaka, yerekeje muri FK Shkupi ataye akazi.

Iyi kipe yagaragaje ko yongeye kumushima ku nshuro ya kabiri, yahaye Gikundiro ibihumbi 30$ ku masezerano yari asigaranye.

Ubuyobozi bw’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, bwemeje ko bwamaze gutandukana na Rwatubyaye ndetse bumwifuriza kuzahirwa muri FK Shkupi.

Uyu myugariro ayisubiyemo ku bwa kabiri, nyuma gutwarana na yo igikombe cya shampiyona mu 2021.

Kimoto nk’uko bakunda kumwita, yakiniye amakipe ariko Isonga FC, APR FC na Rayon Sports.

Rayon Sports yamushimiye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW