Rayon Sports yakuye imbumbe y’amanota i Huye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 19 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 itahana amanota atatu yuzuye.

Uyu mukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa, ubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, cyane ko ari ho ikipe y’Amagaju FC isanzwe yakirira.

Gikundiro ntiyari ifite Rwatubyaye Abdul wataye akazi, Aruna Moussa Madjaliwa ukirwaye n’umunyezamu Simon Tamale kubera umubare w’abanyamahanga bari bifashishijwe.

Ikipe y’Amagaju FC nk’iyari iri mu rugo, yagerageje gukina ishaka ko yatanga Rayon Sports igitego ariko ba myugariro ba Gikundiro bari beza kuri uyu mukino.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, nk’ikipe nkuru, yagegezaga gusatira iyi yo mu Majyepfo ariko indi ikomeza gucunga neza izamu rya yo.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi.

Bakigaruka mu gice cya kabiri, nta bwo Rayon Sports yatinze kuko ku munota wa 53 gusa, Muhire Kevin yari afunguye amazamu ku mupira yatereye inyuma gato y’izamu ry’Amagaju FC.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya Niyongabo Amars, yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko bikomeza kuba iyanga.

Nyuma yo gukomeza gusatirwa cyane, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Julien Mette, yakoze impinduka ku munota wa 66 akuramo Iraguha Hadji wahise asimbura Youssef Rharb.

- Advertisement -

Izi mpinduka zari zigamije gufasha Gikundiro gushaka Ikindi gitego, ariko yabanje kugumana umupira ifite.

Ikipe yo mu Bufundu yakoze byose ngo irebe ko yakwishyura iki gitego, ariko iy’i Nyanza yari ikeneye aya manota.

Iminota 90 yarangiye, Rayon Sports itahanye amanota atatu imbumbe, bituma igira 36 iguma ku mwanya wa kabiri.

Rooney ni we wahesheje Gikundiro amanota atatu
Ubwo bishimiraga igitego cya Kevin
Muhire Kevin yari yagoye Amagaju FC muri uyu mukino

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW