RED-Tabara yarashe ingabo z’u Burundi

Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi warashe ingabo z’u Burundi mu mirwano yabereye muri Zone ya Buringa, Komini Gihanga mu Ntara ya Bubanza.

Mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2024 nibwo umutwe wa RED-Tabara wagabye ibitero ku birindiro bibiri by’ingabo z’u Burundi.

Ni imirwano yaguyemo abasirikare batandatu b’u Burundi nk’uko bivugwa na RED-Tabara.

Hafashwe kandi imbunda n’amasasu menshi n’ibindi bikoresho by’igisirikare cya Leta.

Mu butumwa bwo kuri X, uwo mutwe wavuze ko ibyo bitero bigamije kugamburuza ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwanze inzira y’ibiganiro.

Iyi mirwano yangije kandi bikomeye ingoro y’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi.

RED-Tabara yaherukaga kugaba igitero mu Burundi mu mpera z’umwaka ushize.

Ni igitero cyabereye muri Vugizo, hafi y’umupaka na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho Leta yemeje ko cyaguyemo abantu 20.

Igisirikare cy’u Burundi ntacyo kiratangaza kuri iyi mirwano yo mu ijoro ryo ku Cyumweru.

- Advertisement -
Imbunda, inyambaro n’idarapo rya CNDD-FDD byafashwe na Red-Tabara
Ibikoresho bya gisirikare byafashwe na Red-Tabara
Ingoro ya CNDD-FDD yasenywe
RED-Tabara yashenye ingoro ya CNDD-FDD

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW