Ababyaza bakurikiranyweho gukomeretsa umwana avuka, bikamuviramo urupfu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi ababyaza babiri bo bitaro bya Kabaya mu Karere ka Ngororero, bakomerekeje umwana avuka, babonye apfuye, bagahitamo gutoroka.
Ibi bikaba byarabereye aho ibi bitaro bya Kabaya biherereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kabaya, Akagari ka Kabaya mu Mudugudu wa Rurembo, tariki ya 20 Mutarama 2024.
Ababyaza batawe muri yombi ni  Hagenimana Jean Pierre w’imyaka 28 na mugenzi we witwa Nyiranjemubandi Vestine w’imyaka 36.
Aba bombi bafashwe ku wa 29 Mutarama 2024 aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi Hagenimana Jean Pierre w’imyaka 28 na Nyiranjemubandi Vestine w’imyaka 36, bakurikiranyweho iki cyaha.

RIB ivuga ko yabataye muri yombi ku wa 29 Mutarama 2024, bakaba bakurikiranyweho icyaha cy’Ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Urwego rw’ubugenzacyaha rusobanura ko  “Hari umubyeyi wagiye kubyarira ku bitaro bya Kabaya, akabyazwa nabo baganga nyuma bakaza gukomeretsa umwana barimo babyaza umubyeyi umwana akitaba Imana.Umwana bamukomerekeje mu mutwe ubwo bongereraga nyina, bashakira umwana inzira.”

RIB ikomeza iti “Bamaze kubona ibyo bakoze, bahise batoroka ntibagaruka mu kazi bitewe nibyo bari bamaze gukora.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko abakekwa, bafungiye kuri sitasiyo ya Kabaya, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Aba nibaramuka bahamijwe iki cyaha , bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri  n’ihazabu y’amafaranga kuva ku 500,000 FRW ariko atarenze miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UMUSEKE.RW