RIB yategetse Juvénal gukorana Ihererekanyabubasha na Kiyovu Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Byasabye kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo Mvukiyehe Juvénal wigeze kuyobora Kiyovu Sports, yemera gukorana Ihererakanyabubasha n’Abayobozi b’iyi kipe.

Nyuma yo kwamburwa inshingano zo kuyobora Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal usigaye uyobora Addax SC, hari bimwe mu bikoresho by’iyi kipe yo ku Mumena, yari yaragumanye.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko ubuyobozi bw’Urucaca bwamusabye ko impande zombi zahura hakabaho Ihererekanyabubasha kugira ngo buri ruhande rukore neza inshingano rwahawe.

Impande zombi zakomeje kuburana, biza gusaba ko Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwitabaza inzego bireba zirimo Ubugenzacyaha.

Amakuru yizewe avuga ko ku wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024 mu masaha yo ku manywa, Mvukiyehe ari kumwe n’Umunyamategeko we, bitabye RIB ngo basobanure impamvu banze gukora Ihererekanyabubasha.

Bahahuriye na Visi Perezida wa mbere n’uwa Kabiri ba Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi AbdulKarim na Muhire.

Mu bisobanuro Juvénal yatanze, yavuze ko atabyanze ahubwo we yabuze abayobozi b’iyi kipe yo ku Mumena nyamara na bo bavugaga ko bamubuze.

Uyu muyobozi wa Addax SC, yahise ategekwa gukora Ihererekanyabubasha bitarenze ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024, hanyuma mu gihe yaba afite ibindi asaba akazagana inzego bireba.

Ibi ni ko byakozwe kuri uyu wa Gatatu, bibera ku hahoze hari Icyicaro Gikuru cy’ikipe ya Kiyovu Sports ariko ubu cyabaye icya Addax SC.

- Advertisement -

Mu byo Mvukiyehe yeretse ubuyobozi bw’iyi kipe yo ku Mumena, harimo Imodoka itwara abakinnyi yanditse mu mazina ya Kiyovu Sports Ltd, amasezerano y’Abakozi b’ikipe n’imyenda y’ikipe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwari buhari
Imodoka yatanzwe
Mu byo bahawe harimo imyenda
Imodoka y’abakinnyi ba Kiyovu Sports, yagarutse mu maboko y’ubuyobozi bw’iyi kipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW