Rusizi: Serivisi zo muri resitora ziragerwa ku mashyi

Ntibitangaje ko mu masaha y’igitondo cyangwa y’umugoroba ushobora kuzenguruka Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ushaka resitora ufatiramo amafunguro ukayibura, n’iyo ubonye ugasanga irimo umwanda n’abakozi bashihura abakiliya.

Uyu mujyi wa Rusizi uri muri itandatu yunganira umujyi wa Kigali, biragoye ko mbere ya saa tatu z’igitondo na saa tatu z’umugoroba wabona resitora wafatamo amafunguro ukagenda wizeye umutekano w’igifu cyawe.

Ni mu gihe uyu mujyi uri mu yakira abantu benshi baturutse hirya no hino mu gihugu mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Ni umujyi kandi wakira abaturanyi baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu gihugu cy’u Burundi nubwo muri iyi minsi cyashyize ingufuri ku mupaka wa Ruhwa.

Kubwimana Martin wo mu Karere ka Rusizi asaba ko iyi mikorere yavugururwa kuko ihesha isura mbi umujyi wa Rusizi.

Ati” Mu gitondo uzindutse ntaho wakura ibyo kurya na nimugoroba nka saa tatu usanga bafunze utamenyako ari mu mujyi.”

Ndagijimana Louis Munyemanzi, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nawe yemera ko hari amasaha kubona amafunguro mu mujyi wa Rusizi bidakunda.

Avuga ko abakora serivisi zo muri resitora bagomba kwikubita agashyi bakavugurura imikorere ndetse bakongera amasaha y’akazi batangira izo serivisi zikenerwa na benshi.

Ati “Abategura ibyo kurya bakamenya gutegura ibifite isuku no kwakira abantu neza, turabasaba ko bakongera amasaha bafungiraho iyo serivisi bakageza nka saa saa tanu z’ijoro.”

- Advertisement -

Munyemanzi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bugiye gukorana inama n’ibyiciro bitanga izo serivisi zikenerwa cyane kugira ngo bavugurure imikorere.

Hari amasaha urabona icyo kurya i Rusizi

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Rusizi