Sebastian Haller yahaye ibyishimo Abanya-Côte d’Ivoire (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yegukanye igikombe cya Afurika cyari kimaze iminsi kibera muri iki gihugu, nyuma yo gutsinda Nigeria ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza tariki ya 11 Gashyantare 2024, muri Côte d’Ivoire haberaga igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru cya 2023 ariko cyabaye mu 2024.

Iki gikombe cyabaga ku nshuro ya 34 kikaba cyagukanywe na Côte d’Ivoire yatsindiye Nigeria ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.

Côte d’Ivoire yageze ku mukino wa nyuma, nyuma y’uko yari yasezereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DR Congo, mu gihe Nigeria yari yasezereye Afurika y’Epfo muri 1/2.

Ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 ni bwo habaye umukino wa nyuma, wabereye kuri Alassane Ouattara Stadium iherereye mu Mujyi Abidjan.

Iyi Stade yakira abantu ibihumbi 60, yari yakubise yuzuye, gusa ntabwo Côte d’Ivoire yatangiye neza kuko Nigeria yayitsinze igitego hakiri kare ku munota wa 38 cyatsinzwe na William Troost-Ekong. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Côte d’Ivoire yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura, ishyira igitutu kuri Nigeria ndetse iza kukibona ku munota wa 62 cyatsinzwe na Franck Kessié ku mutwe.

Muri iyi minota wabonaga Nigeria yacitse intege, bituma Côte d’Ivoire iyifatirana maze iyitsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe Sébastian Haller ku mupira mwiza yari ahawe na Simon Adingra ku munota wa 81.

Nigeria yabaye nk’ikangutse, gusa byasaga nk’aho yibutse ibitereko yasheshe, yagerageje kwishyura ariko biranga umukino urangira abanya-Côte d’Ivoire bamwenyuye ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

- Advertisement -

Cyabaye igikombe cya gatatu cya Afurika Côte d’Ivoire yegukanye nyuma y’icyo mu 1992 ndetse n’icyo mu 2015.

Byari ibyishimo gusa
Ibyishimo byari byinshi
Byari ibyishimo
Didier Drogba yishimanye n’abakinnyi
Sebastian Haller yahise aza gushimira Adingra wamuhaye umupira wavuyemo igitego cy’intsinzi
Abanya-Côte d’Ivoire bari bishimye
Nigeria yabanje kumwenyura ariko yasoreje mu marira
Sebastian Haller yabaye umucunguzi w’abanya-Côte d’Ivoire
Simon Adingra ari mu basore bitwaye neza muri iri rushanwa
Byari ibyishimo kuri Côte d’Ivoire
Didier Drogba yari afite akanyamuneza
Abayobozi ba FIFA n’aba CAF barebye uyu mikino

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW