Senegal: Kwamagana icyemezo cya Perezida byafashe indi ntera

Abaturage muri Senegal ntibavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall, baravuga ko nta rwitwazo na rumwe afite ngo abe yasubika amatora muri kiriya gihugu.

Ku wa Gatandatu Perezida Macky Sall yasubitse amatora ya perezida wa Repubulika yari ateganyijwe ku wa 25 Gashyantare 2024.

Sall yatangaje ko amatora azatinda kandi hataramenyekana igihe azabera kubera impaka zishingiye ku bakandida.

Kuva Senegal yabona ubwigenge mu 1960 ni ubwa mbere habayeho ibikorwa byo gusubika amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Icyemezo cya Perezida wa kiriya gihugu cyabyuye uburakari bw’abaturage bajya mu mihanda kuri iki Cyumweru.

Abigaragambya bafunze imihanda mu murwa mukuru i Dakar, bahagarika imodoka ahantu hatandukanye ndetse banatwika amapine mu mihanda.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall babona ko afite imigambi yo kwitwikira impaka zishingiye ku bakandida kugira ngo agundire ubutegetsi.

Aminata Toure, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, ubu akaba ari umwe mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, yatawe muri yombi ubwo yageraga mu myigaragambyo.

Toure yamaganye icyemezo cya Sall cyo gusubika amatora avuga ko ari “ugusubira inyuma kwa demokarasi kutigeze kubaho.”

- Advertisement -

Ahamagarira abaturage kwishora mu mihanda bagaharanira uburenganzira bwabo.

Mu gutatanya abigaragambya Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso, itatanya abahuriye mu mihanda abandi benshi batabwa muri yombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ibihumbi by’urubyiruko byazindukiye mu myigaragambo rwambaye imyambaro y’ikipe y’Igihugu.

Abatwara abagenzi kuri moto bari kuzenguruka za “Rond Point” bavuga ko bari butwike ibintu byose.

Ubumwe b’Ubulayi bwasabye ko hakorwa ibishoboka byose amatora akaba mu mucyo.

Perezida Macky Sall avuga ko muri Mata azaha ubutegetsi uzatorerwa kumusimbura. biravugwa ko uwari Minisitiri w’Intebe wo mu ishyaka rye ari we ategura kuzamusimbura.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW