Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali, bwahaye abakinnyi agahimbazamusyi mbere yo gukina n’ikipe ya Police FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo.
Iyi kipe yatangiye nabi shampiyona, isa n’iyabaye nshya mu mikino yo kwishyura, cyane ko yari yanakoze impinduka zirimo guhindura umutoza mukuru.
Kimwe mu byazamuye akanyamuneza k’abakinnyi n’abandi bakozi b’iyi kipe, ni agahimbazamusyi kazamuwe na Shema Fabrice wahoze ayobora iyi kipe.
Uyu muyobozi ukomeza kuba hafi cyene y’iyi kipe n’ubwo aherutse kwegura ku nshingano zo kuyiyobora akazisigira Seka Fred, ubu yongeye guha abakinnyi agahimbazamusyi.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko umukino wa Police FC wagenewe agahimbazamusyi kikubye inshuro esheshatu ku kari gasanzwe gatangwa (ibihumbi 30 Frw).
Bivuze ko buri mukinnyi yahawe ibihumbi 180 Frw, maze basabwa kuzatsinda Police FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.
Impamvu yo kubaha aka gahimbazamusyi mbere y’umukino, ni mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo bazabone intsinzi kuri uyu mukino.
Mu gihe batabasha gutsinda uyu mukino, amakuru avuga ko amafaranga bahawe yazakurwa ku mushahara mu gihe bazaba bagiye guhembwa ku Cyumweru gitaha nta gihundutse.
AS Kigali iri ku mwanya wa Karindwi n’amanota 28 inganya na Kiyovu Sports ya Gatandatu bigatandukanywa n’umwenda w’ibitego izi kipe zinjijwe.
- Advertisement -
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW