Sobanukirwa amazina meza wakwita umwana n’aho wayasanga

Bamwe mu babyeyi usanga bita abana babo amazina batazi icyo asobanuye bikaba byabaviramo kubatera ipfunwe mu bandi cyangwa se umwana agakura yamenya igisobanuro cy’iryo zina akumva adashaka ko bongera kurimuhamagara.

Ha mbere benshi mu babyeyi bitaga abana amazina babonye yose, ugasanga hari uwise umwana ngo “Stop” kuko wenda yabyumvise ahantu cyangwa hari uwo yabyumvanye.

Abana biswe amazina nk’ayo iyo bamaze gukura bakamenya ibisobanuro byayo bibatera ipfunwe, hari n’abafata umwanzuro wo kujya kuyahinduzamu buryo bwemewe n’amategeko.

Ababyeyi basabwa guca ukubiri no kwita abana amazina bagendeye ku bihe n’ingorane barimo gucamo.

By’umwihariko Leta y’u Rwanda yakemuye icyo kibazo aho Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itanga iyo serivisi yitabirwa na benshi.

Mu rwego rwo korohereza abantu kubona amazina meza y’abana b’abahungu n’abakobwa no kumenya ubusobanuro bwayo, Iradukunda Despines yashinze umuyoboro wa Youtube anyuzamo ibisobanuro by’amazina.

Ni Youtube Channel yitwa “Onlife 250”, kuva mu mwaka wa 2023 imaze gusurwa n’abarenga ibihumbi 700.

Iradukunda aganira na UMUSEKE yagize ati ” Mbabwira amazina n’ubusobanuro bwayo, kugira bite abana babo amazina meza kandi ajyanye n’igihe.”

Avuga ko kuva atangiye kubikora byatanze umusaruro ufatika kuko hari ababyeyi bamwandikira bamubwira ko bise abana babo amazina bakuye kuri “Onlife 250” Youtube Channel.

- Advertisement -

Akomeza avuga ko intego ye ari uko ababyeyi bose bazajya bita amazina bazi ubusobanuro kabone n’ubwo baba batavuga indimi z’amahanga.

Ati ” Izina wita umwana wawe ni impano ikomeye amarana ubuzima bwe bwose.”

Iradukunda unyuzamo akigisha n’ibijyanye n’ubuzima kuko aribyo yize avuga ko akora ubushakashatsi kuri internet akanasoma ibitabo byinshi bivuga ku mazina n’ubusobanuro bwayo.

Amazina meza wakwita umwana wawe muri uyu mwaka wasanga kuri “Onlife 250”

Amazina atanu y’abahungu

1.Blair  bisobanuye Indrwanyi
2.Carmen bisobanuye Indirimbo
3. Eden bisobanuye Paradizo
4. Hazel bisobanuye Igiti cya Hzelnut
5. Izzy bisobanuye Ukunzwe n’Imana
Amazina atanu y’abakobwa
1.Henry ni izina risobanurye Umuyobozi
2.Willow iri zina risobanura Kwibohora
3. Winnie bisobanuye Ukuri
4. Albie bisobanuye Umuntu Umurika
5. Eloise bisobanura Ubuzima.
Kanda hano ubone ubusobanuro bw’amazina atandukanye
https://www.youtube.com/watch?v=PWdGNjZg_Eg&t=102s
https://www.youtube.com/watch?v=qhSkmSOOLGA
Iradukunda Despine wiyemeje gusobanurira amazina agezweho yo kwita abana
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW