Tshisekedi yateye utwatsi kuganira na M23

Umugugizi wa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yavuze ko mu nama yiga ku kibazo cya Congo, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko atazaganira na M23.

Muyaya yavuze ko hakwiye kuvaho ikinyoma, “ikibi kikarwanywa”, hakagaragara ukuri noneho hakavugwa ibijyanye n’amahoro.

Iyo mvugo yashimangiraga amagambo Perezida Antoine Felix Tshisekedi ngo yakoresheje mu nama yabereye Addis Ababa, imbona nkubone hari na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu ngingo eshanu, Perezida Tshisekedi ngo yavuze ko intambara itacuriwe muri Congo. Tshisekedi yavuze ko iyo ntambara igamije gusahura imitungo y’igihugu cye ngo “igakungahaza u Rwanda n’abarutera inkunga”.

Perezida Tshisekedi avuga ko (u Rwanda), rushaka kwigira umurinzi w’ubwoko butuye mu kindi gihugu.

Muyaya kandi yavuze ko Perezida wa Congo Kinshasa yavuze ko “atazigera aganira na M23”.

ISESENGURA

Ku rundi ruhande Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda byatangaje ko Perezida Paul Kagame yitabiriye iriya nama yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo Kinshasa.

- Advertisement -

Village Urugwiro ivuga ko Perezida wa Angola yavuze ku kibazo cya Congo, ko imizi yacyo harimo “imiyoborere mibi”, “ivangura rishingiye ku moko” n’ “ibikorwa bibi”.

Iyi nama nk’uko byavuze n’ibiro bya Perezidansi ya Congo Kinshasa ngo irakomeza kuri uyu wa Gatandatu.

Bisa naho u Rwanda na Congo buri ruhande rwasohoye ubutumwa bujyanye n’aho ruhagaze ku kibazo, ariko nta myanzuro y’inama yagiye hanze.

Iyi nama yarimo Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Félix Tshisekedi, Paul Kagame, William Ruto wa Kenya na Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yari iyobowe na Joâo Lourenco umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo.

Perezida Joâo Lourenco yavuze ko iyi nama igamije kureba uko intambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’igisirikare cya Congo, FARDC ihagarara vuba na bwangu, kandi hakabaho ibiganiro bitaziguye hagati y’u Rwanda na Congo kuko ikibazo kimaze gufata intera, kikaba cyashyamiranya Africa y’Iburasurazuba na SADC.

UMUSEKE.RW