U Rwanda na Ethiopie basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye bwa politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo , kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.
Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 13 Gashyantare 2024 i Addis Ababa, asinywa na Minisitiri Taye Atske Selassie na Dr Vincent Biruta w’u Rwanda.
Aya masezerano yasinywe ubwo hasozwaga inama ya Komisiyo igizwe n’abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopie igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi (Joint Ministerial Commission: JMC).
Iyi nama yatangijwe ku wa 11 Gashyantare 2024 isozwa ku wa 13, ikaba yari iteranye ku nshuro ya gatatu, nyuma y’iyaherukaga kuba mu 2017, yabereye i Kigali ndetse n’iyabaye mu 2012 muri Ethiopie.
Iyi nama y’iminsi 3 yibanze ku kuzamura ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi n’ishoramari no guteza imbere umubano w’ububanyi n’amahanga binyuze mu nama za politiki, umutekano w’akarere mu bindi.
- Advertisement -
Amb Taye Atske Selassie, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopie, mu ijambo rye yavuze ko Ethiopie yiyemeje ubufatanye n’abaturanyi bayo bose ndetse no gushyira mu bikorwa aya masezerano n’ibyemezo byafashwe na komite ihuriweho na minisitiri.
Yavuze kandi ko u Rwanda na Ethiopie bifitanye isano n’inyungu zisangiwe mu mahoro, umutekano n’iterambere.
Amasezerano yasinywe ajyanye n’ubufatanye bwa politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo , kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.
Usibye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono, u Rwanda na Ethiopie bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi, kandi ibihugu byombi ubusanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.
Imyaka itanu irashize, u Rwanda na Etiyopiya bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere akingura imiryango y’indege z’ibi bihugu, harimo RwandAir na Ethiopian Airlines, kugira ngo zisangire ikirere nta mbogamizi.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW