U Rwanda rwiteguye gushwanyaguza indege z’intambara za Congo

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje amahanga ko yamaze gufata ingamba zo guhangana n’indege z’intambara z’Igisirikare cya RD Congo, mu gihe zaba zirugabyeho ibitero.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2023, indege za Drones za DRC zegerejwe hafi y’u Rwanda ni izo mu bwoko bwa CH-4B, DRC ikaba yaraziguze mu Bushinwa.

Nta bapilote bazitwara bazicayemo ahubwo baziyoborera mu ntera ndende mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Izo ndege zifite ubushobozi bwo gukora ubutasi no kugaba ibitero.

Zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rw’intera ya kilometero 3,500 na kilometero 5000.

Ashingiye ku muvuduko w’izo drones, mu Ukuboza 2023, Perezida Tshisekedi yavuze ko zarasa i Kigali mu gihe gito cyane.

Yagize ati “ Ntimugire ubwoba, igisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma.”

Yakomeje avuga ko “Kagame [Perezida] ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba, akinishe abandi bantu ntakine na Fatshi Beton.”

Tshisekedi, abanyepolitiki n’abasirikare bakuru ba FARDC ntibahwemye kuririmba kugaba ibitero k’u Rwanda ngo bagahirika Perezida Paul Kagame.

- Advertisement -

Ibyo byifuzo byo gutera u Rwanda biherutse gutizwa umurindi na Perezida w’u Burundi, Varisito Ndayishimiye wavugiye i Kinshasa ko ari mu mugambi w’abiteguye gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.

Mu itangazo ryo ku wa 18 Gashyantare 2024, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zirimo izo kugura intwaro zo kurinda ikirere.

U Rwanda ruvuga ko rutagomba kurebera amagambo ya Tshisekedi, abanyepolitiki n’abasirikare bakuru ba FARDC yo gutera u Rwanda.

Ruvuga ko ari nayo mpamvu rwaguze intwaro zirimo izihanura drones za CH-4, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaguze mu Bushinwa.

Itangazo rivuga ko ” U Rwanda ntirushobora kujenjekera aya magambo, ari na yo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo.”

Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko kurinda umutekano w’Abanyarwanda nta muntu uzigera abisabirwa imbabazi cyangwa uruhushya.

Yabivugiye i Adis Abeba, mu nama nto ku bibazo bya Congo, yateguwe n’Akanama k’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) gashinzwe amahoro n’umutekano.

Iyo nama yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço umaze igihe ari n’umuhuza mu kibazo cya Congo.

Yitabiriwe n’abandi bakuru b’Ibihugu barimo Félix Antoine Tshisekedi wa DR Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ndetse na William Ruto wa Kenya.

Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda ntiruzigera na rimwe rushidikanya cyangwa ngo rusabe imbazi uwo ari we wese, mu kurinda umutekano w’abaturage barwo, ndetse rutazigera rubisabira uruhushya rwo kubikora.”

Drone zo mu bwoko bwa CH- Congo yaguze mu Bushinwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW