U Rwanda uruvamo ntirukuvamo- Perezida Kagame

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko batahunga isano bafitanye n'Igihugu

Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda bavuye hirya no hino n’inshuti z’u Rwanda ko impamvu nyamakuru ya Rwanda Day, ari ukubwira buri wese uba hanze ko afitanye isano n’Igihugu cye aho yaba ari hose.

Parezida Kagame yabitangarije muri Amerika, aho yahuye n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu bihugu batuyemo, bitabiriye Rwanda Day.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo wava mu Rwanda ukajya aho ushaka hose ariko u Rwanda rutakuvamo.

Ati ” Wava mu Rwanda ukajya aho ushaka hose, ariko u Rwanda ntiruzakuvamo, ruri kumwe nawe buri gihe, kandi ni byiza kuri wowe no ku Gihugu muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu dushyiraho umwanya nk’uyu wa Rwanda Day kandi tuzakomeza kubikora.”

Perezida Kagame avuga ko benshi mu Banyarwanda baba hanze bazi ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, ariko ko bikwiye kubabera inzira y’urugendo rwabo mu gihe kizaza kandi ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo.

Yunzemo ko n’ubwo Abanyarwanda banyuze mu bikomeye byinshi icy’ingenzi ari uko barushaho kuba intangarugero no gukora cyane ngo bagere ku iterambere ribagira abo bari bo n’abo bashaka kuba bo.

Ati “Tubashimiye byinshi mwakomeje gukora, ariko hari byinshi tugitegereje mbashimira rero ibyo mwamaze gukora kandi mbasaba kongeraho n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite umutaka urukingira rwamaze kubaka nk’umurindankuba ushyirwa ku nzu ngo zitazajya zikubita abazituyemo, kandi ko buri wese akwiye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

- Advertisement -
Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko batahunga isano bafitanye n’Igihugu

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW