Umugabo wari umaze igihe gito arongoye yishwe n’umuti wa Tiyoda

Rubavu: Umusore w’imyaka 23 witwa Ngirimana Adolphe wo mu karere ka Rubavu yiyahuye akoresheje umuti wa Tiyoda nyuma y’icyumweru kimwe arongoye.

Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024mu murenge wa Mudende, akagari ka Bihungwe mu mudugudu wa Bihungwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric yavuze ko Ngirimana Adolphe yari amaze icyumweru kimwe arongoye.

Yasabye abaturage kujya begera ubuyobozi bukabafasha gucyemura ibibazo.

Ati “Yari amaze icyumweru kimwe arongoreye mu nzu ya Se, bivuze ko inzu bayibagamo ari abagabo babiri, gusa mu rukerera umugore wa Ngirimana yazindutse ajya guceba ibirayi, barumuna ba Ngirimana batangira gutabaza abaturanyi ko amaze kunywa Tiyoda ari gutaka kubabara mu nda.”

Abaturanyi batabaye bamwihutana ku Kigo nderabuzima cya Mudende, ariko apfa akihagera abaganga bataramwakira.

Gitifu Murindangabo yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma umuntu yiyambura ubuzima, ahubwo ko yabigaragariza Ubuyobozi bigashakirwa igisubizo bitageze aho umuntu abura ubuzima.

Ubwo twandikaga iyi nkuru amakuru aturuka i Mudende ni uko umurambo wa nyakwigendera wahise ushyingurwa.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -