Umukozi w’Intara ushinjwa gutanga ruswa yafunzwe iminsi 30

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Kabera Vedaste ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Kabera Védaste akekwaho icyaha cyo gutanga indonke ku wundi muntu kugira ngo adakora ikiri mu nshingano ze.
Rwemeje ko impungenge z’Ubushinjacyaha zifite ishingiro, bityo Kabera Védaste akomeza gukurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo dosiye ye ifatirwe Umwanzuro.
Rwibukije ko kujurira bikorwa mu gihe cy’iminsi 5 ibazwe guhera igihe icyemezo gifatiwe.
Me Twagirayezu Mico Joseph, wunganira Kabera Védaste avuga ko bagiye kujuririra Urukiko Rwisumbuye kubera ko ibyo Umukiliya we ashinjwa bitagize icyaha ashingiye ku ngingo y’itegeko agiye kwifashisha.
Ati “Ibyo ashinjwa ntacyo byari guhindura kuri dosiye ye kuko yari yarangije kubazwa ategekwa gusubira mu rugo.”
Me Twagirayezu avuga ko impungenge Ubushincyaha bwagaragaje ari nazo Urukiko rwashingiyeho rumaha iminsi 30 y’agateganyo atari byo kuko aho ifasi y’Urukiko ibarizwa ariho Kabera atuye.
Ati “Usibye kuba atuye aho Urukiko rubarizwa, Kabera asanzwe ari Umukozi wa Leta uzwi.”
Mu cyumba cy’iburanisha harimo umugore wa Kabera, abavandimwe n’inshuti ze.
Mu rubanza rwabaye kuri uyu kuwa kabiri Taliki ya 06 Gashyantare 2024, Kabera yabwiye Urukiko ko amafaranga  10000frw yahaye Umugenzacyaha atari ruswa ahubwo ko yari ayo kwica isari kuko bari baruhanye mu gihe cy’amasaha atatu abazwa.
UMUSEKE wamenye amakuru ko Umugenzacyaha yavuze ko mu ibazwa rye na nyuma yaho nta kiganiro bigeze bagirana na Kabera cyo kuba yagira icyo amusezeranya, yamukorera kinyuranije n’amategeko.
Ayo makuru kandi avuga ko uyu Mugenzacyaha yavuze ko ikirego yatanze yabitewe n’Impungenge ko Kabera ashobora kumutanga cyane ko ari Umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo yamutanga.
Uregwa iki cyaha iyo kimuhamye ahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 -7 n’inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’indonke yatanze.
Kabera Vedaste ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo
Me Twagirayezu Mico Joseph wunganira Kabera Védaste avuga ko bagiye kujuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga