Urubanza rwa Kazungu rwasubitswe ku nshuro ya gatatu

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kazungu Denis kubera Inama y’abakozi b’inkiko yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024.

 

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Udahemuka Adolphe, ryashyizwe ahasanzwe hamanikwa urutonde rw’imanza ziteganyijwe buri munsi muri urwo rukiko, rigaragaza ko ibikorwa byarwo byose byari biteganyijwe byasubitswe.

 

Rikomeza rigaragaza ko abarugana bakeneye serivisi z’urukiko bashobora kuzisaba bakoresheje ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko rya IECMS.

 

Uru rubanza rwahise rwimurirwa Ku wa 9 Gashyantare 2024 saa tatu za mu Gitondo, rwaherukaga gusubikwa kuwa 12 Mutarama 2024, ku busabe bw’umwunganizi wa Kazungu Denis wasabaga guhabwa umwanya wo kubanza gutegura neza dosiye.

 

Ni mu gihe ku wa  5 Mutarama 2024, nabwo rwari rwasubitswe biturutse ku busabe bw’Ubushinjacyaha kuko yari afite imanza ebyiri basaba ko zahuzwa.

- Advertisement -

 

Kazungu Dennis  uri gukurikiranwa mu nkiko aregwa ibyaha birimo ubwicanyi bw’abantu bagera kuri 14 yarezwe n’urundi rubanza rwo gusambanya umugore ku ngufu.

 

Ni urubanza rwaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukwakira 2023, aho umwe mu bafashwe ku ngufu na Kazungu yamureze ndetse akaba anasaba indishyi muri uru rubanza.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW