Uwahabwaga amahirwe yo kwegukana ATP Challenger, yasezerewe

Umurusiya Ivan Gakhov wahabwaga amahirwe yo kwegukana ‘ATP Challenger 50 Tour’, yasezerewe atarenze umutaru n’Umutaliyani Gabriele Pennaforti, nyuma yo kumutsinda amaseti 2-1 [5-7 6-3 7-6 (3)] mu mukino wamaze amasaha abiri n’iminota 58.

Irushanwa rya “ATP Challenger 50 Tour” iri mu marushanwa atanu y’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP) yatangiye gukinirwa mu Mujyi wa Kigali tariki ya 26 Gashyantare, biteganyijwe ko izasozwa tariki ya 10 Werurwe 2024.

ATP Challenger , ni irushanwa riri gukinirwa ku bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 60 bo mu bihugu 13.

U Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyaryakiriye.

Umunsi wa mbere waranzwe no gutungurana kuko Umurusiya Ivan Gakhov wahabwaga amahirwe yo kuryegukana yakuwemo n’Umutaliyani Gabriele Pennaforti. Yamutsinze amaseti 2-1 [5-7 6-3 7-6 (3)].

Mu wundi mukino wanarebwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, Umunya-Israel Daniel Cukierman yasezereye Umunyarwanda Habiyambere Ernest seti 2-0. [6-1, 7-6 (7).]

Habiyambere ni we Munyarwanda wenyine witabiriye iri rushanwa riri ku rwego rwa kabiri rw’aya Tennis ahuza abakinnyi babigize umwuga mu bagabo.

Mu yindi mikino yabaye, Noah Schachter (USA) yatsinze Christopher Bulus (Nigeria) amaseti 2-1 [7-6², 6-4] mu gihe Umufaransa Lucas Bouquet yatsinze Umunyamerika Jaycer Lyeons amaseti 2-0 [6-1, 6-3].

Umukinnyi uzitwara neza muri “ATP Challenger 50 Tour” azaba afite amahirwe yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere beza ku Isi no gukina amarushanwa ya ATP Tour na ‘Grand Slam’.

- Advertisement -

Imikino irakomeza kuri uyu wa Kabiri Saa tatu z’amanywa ku bibuga byo muri IPRC-Kigali.

Ivan Gakhov yasezerewe atarenze amajonjora
Umutaliyani, Pennaforti ntiyoroheye mugenzi we ukomoka mu Burusiya
Na Habiyambere Erneste yasezerewe ku ikubitiro
Ni imikino iri kubera muri IPRC-Kigali
Ni irushanwa ririmo amazina manini azwi mu mukino wa Tennis ku Isi
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, yaje kureba imikino yagunguye irushanwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW