UPDATE: Victoire utekereza kuyobora u Rwanda ari kuburana ihanagurabusembwa

Mme Ingabire Victoire wafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, yatangiye urubanza rukomeye rwo guhanagurwaho ubusembwa.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ingabire Umuhoza Victoire yatangiye kuburana mu Rukiko Rukuru, aho yatanze ikirego asaba guhanagurwaho ubusembwa.

Umwe mu Banyamakuru bari mu rukiko yabwiye UMUSEKE ko Ingabire yunganiwe na Me Gatera Gashabana, akaba asaba guhagarurwaho ubusembwa kubera ko ngo yitwaye neza amaze gufungurwa.

Ikirego cye urukiko rwagihaye agaciro, araburana n’Ubushinjacyaha bwo busanga adakwiye gukurirwaho ubusembwa, ariko we akagaragaza ko yitwaye neza imyaka 5 ishize afunguwe.

Urubanza ruzasomwa tariki 13 Werurwe 2024.

Ingabire Victoire aherutse gutangaza ko yizeye ko azakurirwaho ubusembwa bikamuha uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora ya Perezida azaba muri Nyakanga 2024.

Itegeko ryo mu Rwanda ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, riha amahirwe usaba ihanagurabusembwa kuba amaze nibura imyaka itanu afunguwe, kandi yaragaragaje imyitwarire myiza.

Mu kwakira 2012 Ingabire yakatiwe n’Urukiko Rukuru gufungwa imyaka umunani. Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha bibiri: Gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi n’Ubugambanyi mu gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Tariki 13 Ukuboza 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko Rukuru.

- Advertisement -

Mu 2018, Ingabire Victoire yarekuwe ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.

Uyu mugore washinze amashyaka nka FDU-Inkingi nyuma agashinga iryitwa DALFA Umulinzi yombi ataremerewe gukorera mu Rwanda, yakomeje kugaragaza ko agifite ibitekerezo bya politiki, no gushaka kuyobora igihugu.

Ingabire yavuye mu Buholandi aje mu Rwanda kwiyamamaza mu matora yo mu mwaka wa 2010, ariko agongana n’amategeko kubera ibyaha yakoze, harimo gupfabya Jenoside yakorewe Abatutsi yaje guhamywa n’urukiko.

UMUSEKE.RW