Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zatashye ku bushake

Impunzi z’Abarundi 95 zambutse umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, zitashye iwabo ku bushake, kikaba ari icyiciro cya 65 cy’Abarundi batashye iwabo ku bushake.

Abatashye ni Abarundi 95 biyandikishije basaba gusubira iwabo ku bushake, banyuze ku mupaka wa Nemba  mu Karere ka Bugesera.

Muri bo abagera kuri 75 babaga mu nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe naho abandi icyenda (9) babaga mu Mujyi wa Kigali, abandi 11 babaga i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Abamaze gutaha ku bushake mu mpunzi zirenga ibihumbi 70 zari zahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015, ni ibyiciro 65, batashye bamaze kugera ku 30,228.

Inkambi ya Mahama iracyacumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 40. Aba bataha ni impunzi ziba zitashye ku bushake, abashaka gutaha bariyandikisha, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR bikabafasha tugera ku mupaka, ubundi igihugu cyabo kikabakira.

U Rwanda n’u Burundi bimaze iminsi birebana ay’ingwe, u Burundi bwanafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yabwo ibuhuza n’u Rwanda, gusa ntibibuza impunzi gutaha, cyangwa Abarundi baba mu Rwanda gutaha.

UMUSEKE.RW