Abafana ba Etincelles baratabaza Perezida Paul Kagame

Bitewe n’ibibazo by’amikoro byakomeje kuzonga ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu, abakunzi ba yo barasaba Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame kubatabara iyi kipe ntimanuke mu Cyiciro cya Kabiri.

Kuva uyu mwaka w’imikino 2023-2024 watangira, ikipe ya Etincelles FC yakomeje gukorwa mu nkokora n’ibibazo by’amikoro make.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, yageze aho iterwa mpaga mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona yagombaga kuba yakiriye Musanze FC kubera kubura Imbangukiragutabara (Ambulance).

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Karere ka Rubavu, ikomeje kugaragaza ibimenyetso byo kuba yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri bitewe n’uruhuri rw’ibibazo ifite.

Kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Sharaf Shaiboub, abakunzi ba yo bamanitse ibyapa byanditseho ko batabaza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ku bw’impungenge bafite zo kuba iyi kipe ishobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Mu bindi byari byanditse kuri ibi byapa, ni ubutumwa bugaragaza ko Akarere ka Rubavu katereranye ikipe.

Bagize bati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, turatabaza. Etincelles FC igiye kumanuka. Akarere ka Rubavu karayitereranye.”

Nyuma yo gutabaza Umukuru w’Igihugu, batabaje Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba kuko babona Akarere katereranye ikipe.

Bati “Muyobozi w’Intara y’i Burengerazuba, muturebere impamvu ka Rubavu katereranye Etincelles.”

- Advertisement -

Mbere yo kuza gukina uyu mukino, bivugwa ko abakinnyi bose bagabanye amadolari 30 akoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bivuze ngo ugabanyije neza wasanga buri mukinnyi yahawe amafaranga 1200 Frw.

Iyi kipe y’i Rubavu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 22. Bivuze ko ikomeje gutakaza yakwisanga yasubiye mu Cyiciro cya Kabiri.

Abafana ba Etincelles FC basabye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, gutabara ikipe ya bo

Bafite impungenge ko ikipe bihebeye izamanuka

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW