Abahinzi bo mu turere 13 bagiye kubona inguzanyo mu buryo bworoshye

Umushinga Hinga Wunguke ufatanyije n’ibigo by’imari biciriritse byibumbiye muri AMIR biyemeje gufatanyiriza hamwe gukemura ibibazo byagoraga abahinzi mu gihe cyo kubona inguzanyo byoroshye.

Ubwo bufatanye bwa Hinga Wunguke na AMIR bwashowemo miliyoni zirenga 126 Frw, bwitezweho gukuraho imbogamizi zatumaga abahinzi batabasha kubona inguzanyo.

Ni mu gihe ibigo by’imari bitinya kubaha inguzanyo kubera impungenge z’ibyago byibasira uru rwego.

Rwikiriza Jackson uyobora ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda (AMIR) avuga ko ubufatanye batangije na HINGA WUNGUKE bugamije kwegereza abanyarwanda imari, byumwihariko abahinzi.

Yagize ati “Tuzamenya niba koko abazagana amabanki niba babona inguzanyo mu buryo bworoshye, no kumenyekanisha mu bahinzi ubu buryo bwaje bwo korohereza abahinzi kubona inguzanyo, mu gihe ubusanzwe bitakundaga ko babona inguzanyo kuko ibigo by’imari byakundaga kubanga kuko mu buhinzi hakunda kugaragara ibihombo bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.”

Yakomeje avuga ko AMIR yiyemeje gufasha ibigo by’imari nto n’iciriritse nka SACCO n’ibindi, gusuzuma ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza mu buhinzi no kubafasha guhanga udushya tuzatuma abahinzi barushaho kugera ku nguzanyo byoroshye.

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda (AMIR) rizafasha kongera amahugurwa ahabwa ibyo bigo by’imari iciriritse ku bijyanye n’imitangire inoze ya serivisi z’imari no kurushaho kumenyakanisha ayo mahirwe yegerejwe abahinzi.

Kayijamahe Celestin uyobora SACCO ya Zaza ni umwe mu bakozi wari witabiriye iyi gahunda, avuga ko guha abahinzi inguzanyo byabaga bigoye kuko bakunze guhura n’ibihombo bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, ugasanga kwishyura biragoranye, gusa kuri ubu ubwo haje umushinga wo kubafasha bizajya byoroha.

Yagize ati “Twajyaga twakira abantu ba bahinzi batugana batwaka inguzanyo, ariko bahinga izuba ryava bagahomba ugasanga kwishyura biranze, kuko twebwe nka SACCO yacu twigeze kugera kuri 30% by’abantu batinze kwishyura kandi BNR ivuga ko bidakwiriye kurenza 5%, urumva ko byikubye inshuro eshashatu, kuko icyo gihe hari haraguye izuba ryinshi abahinzi ntibagira icyo basarura.”

- Advertisement -

Akomeza avuga ko ubwo haje umishinga uzajya ubishingira bitazongera kugorana bahabwa inguzanyo nk’abandi bose.

Dr. Daniel Gies, Umuyobozi wa Hinga Wunguke yavuze ubu bufatanye buzafasha urwego ayoboye gukoresha inkunga mu buryo buziguye n’ubutaziguye.

Ati “Tunejejwe cyane n’ubu bufatanye kubera ko buzafasha Hinga Wunguke gukoresha inkunga mu buryo buziguye n’ubutaziguye, ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na Guverinoma y’u Rwanda. Bizafasha kugeza amafaranga mu mifuka y’abahinzi no kongera uburyo bwo kugeza serivisi z’imari ku bahinzi bagera kuri miliyoni imwe muri iki gihugu.”

Yavuze ko urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rugishyirwamo imari nke cyane ugereranyije n’agaciro rufite mu gutanga imirimo ndetse n’umusanzu rutanga mu kongera umusaruro mbumbe w’Igihugu uri hejuru ya 25%.

Uyu mushinga uzafasha abahinzi bo mu turere 13 twa Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu na Rutsiro.

Umushinga Hinga Wunguke uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023, ukaba wibanda cyane ku iterambere ry’abagore n’urubyiruko, aho wiyemeje gushyira imbaraga mu gufasha nibura 30% by’abagore bafite imyaka yo kubyara kubona indyo yuzuye.

JOSELYNE UWIMANA / UMUSEKE.RW