Abakuriye ingabo mu bihugu byiyemeje kurwanya M23 bahuriye i Goma

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Maphwanya

Abagaba bakuru b’ibihugu bitatu bya SADC, n’uwa Congo Kinshasa n’uw’u Burundi bahuriye i Goma muri gahunda yo kunoza ibijyanye no kuyobora ibikorwa by’urugamba.

Umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda, uw’ingabo za Malawi, Maj. Gen. Kashisha, Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Maphwanya na Gen. Prime Niyongabo w’u Burundi ndetse na Gen. Christian Tshiwewe umugaba mukuru w’ingabo za Congo, FARDC bahuriye i Goma mu burasirazuba bwa Congo.

Ingabo z’ibi bihugu kongeramo iz’umuryango w’abibumbye, MONUSCO zihanganye n’inyeshyamba za M23.

Abakuru b’ibihugu byohereje ingabo mu gihugu cya Congo, baherutse guhurira muri Namibia baganira ku bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za M23.

Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Kane ibimodoka by’intambara bitamenwa, bulende z’igisirikare cya Tanzania zateweho bombe ziri mu gace ka Sake, mu Burasirazuba bwa Congo, hakaba hari abo izo bombe zakomerekeje.

Gen. Christian Tshiwewe umugaba mukuru w’ingabo za Congo, FARDC
Abakuru b’ibihugu byohereje ingabo muri Congo baheruka guhurira muri Namibia, uwa Tanzania Mme Samia Suluhu Hassan ntiyagaragaye mu ifoto

UMUSEKE.RW