Abanyarwanda basabwe kurushaho kwita ku Isuku yo mu kanwa

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zo mu kanwa, Abanyarwanda basabwe kongera isuku yo mu kanwa hagamijwe kurwanya izo ndwara.

Tariki ya 24 Werurwe, ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zo mu kanwa n’iz’amenyo ku Isi.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda, zo zivuga ko hakiri imbogamizi ku bantu batajya kwisuzumisha indwara zo mukanwa kuko kugeza ubu umuntu umwe 1% ari we ubasha kujya kwisuzumisha.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwa indwara zo kanwa n’iz’amenyo, wabereye mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, bapimwe izo ndwara ndetse bahabwa imiti yoza amenyo n’uburoso.

Iki gikorwa cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, cyitabiriwe n’abaturage benshi ndetse bibutswa kurushaho kugira isuku mu kanwa kugira ngo barwanye izo ndwara.

Nyuma yo gusuzumwa indwara zo mu kanwa bagahabwa umuti w’amenyo ndetse n’uburoso bwo kuyogesha, bamwe mu baturage bavuga ko bagifite imbogamizi yo kubona ubushobozi bwo kugura uburoso n’umuti w’amenyo.

Sebirere Alphonse utuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, yavuze ko bishimira ko babapimye indwara zo mu kanwa n’iz’amenyo ariko bagifite imbogamizi zo kubona ubushobozi bwo kugura umuti w’amenyo ndetse n’uburoso buyoza.

Ati “Isomo mpakuye, ni uko banyigishije ko nzajya noza amenyo mu gitondo na nimugoroba. Iyo umuntu atoza amenyo hazamo imisonga bikaba byagutera uburwayi. Izindi ngaruka, ni uko iyo utabikoze ugira uburwayi, amenyo akakurya, ukajya kwa muganga.”

Yakomeje agira ati “Ubundi najyaga nkoresha agati noza amenyo. Nta buroso nagiraga. Muganga yambwiye ko ngomba kujya nkoresha uburoso nkareka agati kuko kangiza.”

- Advertisement -

Uyu muturage avuga ko kuba yarakoreshaga agati, ari uko nta bushobozi buhagije abaturage baba bafite bwo kugura ibikenerwa birimo umuti woza amenyo.

Ati “Najyaga nkoresha umuti woza amenyo ariko aho amafaranga aburiye ndabyihorera. Ufite nk’amafaranga ugura Colgate ariko utayafite nyine ukoresha agati.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara zo mu kanwa, Rwagahirwa Irene, yavuze ko bagifite imbogamizi z’uko hakisuzumisha abantu bake.

Yagize ati” Haracyari ikibazo gikomeye kuko mu bushakashatsi twakoze mu 2021, twasanze umuntu umwe 1% ari we wabashije kujya kwisuzumisha indwara zo mukanwa. Ni mu gihe abantu 18% ari bo bagiye kuyivuza.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kugana Serivisi zivura indwara zo mu kanwa n’amenyo kugira ngo bahabwe ubuvuzi, ndetse no kwita ku isuku y’amenyo buri gihe kuko ari byo bizabafasha ku rwanya indwara zo mukanwa by’umwihariko izifata amenyo.

Mu Rwanda, uburwayi bw’amenyo n’zindi ndwara zo mu kanwa, biri mu mpamvu eshanu za mbere zituma abantu bajya kwa muganga.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2021, bwerekanye ko mu Rwanda abantu 57% bativuza uburwayi bw’amenyo. Abangana na 11% ni bo bivuje indwara zo mu kanwa mu mezi 12 ashize uhereye igihe ubushakashatsi bwakorewe. Abangana na 92.8% ni bo bivuje bitewe no kubabara amenyo cyangwa ishinya,

Umuntu 1% yisuzumishije bidatewe no kurwara ahubwo agamije kwirinda uburwayi bwo mu kanwa. Abagera kuri 19% babajijwe, boza amenyo Kabiri ku munsi, mu gihe 67% boza amenyo inshuro imwe ku munsi, 86% boza amenyo bakoresheje umuti uyoza.

Sebirere Alphonse yavuze ko umuti woza amenyo yahawe, uzamufasha gukora isuku yo mu kanwa
Abaturage bo muri Kamonyi basuzumwe indwara zo mu kanwa
Mu mezi 12 ashize, abagera kuri 11% bivuje indwara zo mu kanwa
RBC ivuga ko hakiri imbogamizi z’abatarumva impamvu yo kwisuzumisha indwara zo mu kanwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW