Abasirikare ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
MONUSCO ivuga ko ifatanya na FARDC kurinda abasivile no gukumira ibitero bya M23 bigamije gufata umujyi wa Goma

Ubuyobozi bw’ingabo za UN zagiye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, MONUSCO bwatangaje ko abasirikare 8 bakomerekeye mu mirwano.

Amakuru avuga ko abakomeretse harimo abakomoka mu gihugu cya Guatemala, no mu Buhinde.

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Col Guillaume Ndjike Kaiko ashinja inyeshyamba za M23 kuba ari zo zarashe ku kigo cya gisirikare cya Mubambiro kiri i Sake, mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe, 2024.

Itangazo ryasohowe na MONUSCO rivuga ko yamaganye icyo gitero cyakomerekeyemo abasirikare 8.

Iryo tangazo rivuga ko Mme Bintou Keita, intumwa idasanzwe ya UN akaba ari na we akuriye MONUSCO, yamaganye n’imbaraga zose kiriya gitero cyakozwe ku ngabo za MONUSCO i Sake.

ISESENGURA

MONUSCO ivuga ko abasirikare bakomeretse bajyanywe kwa muganga bakaba bari kwitabwaho.

Hashize igihe abasirikare ba MONUSCO boherejwe i Sake mu bikorwa bya gisirikare byiswe Springbok bigamije kurwanya inyeshyamba za M23.

- Advertisement -

Ibi bikorwa MONUSCO ibifatanyamo n’ingabo za leta ya Congo, FARDC.

MONUSCO ivuga ko ikomeye ku cyemezo cyo gusaba imitwe yitwaje intwaro guhagarika ibikorwa byibasira abasivile.

Yasabye inyeshyamba za M23 gushyira intwaro hasi zigakurikiza ibikubiye mu myanzuro yafatiwe mu biganiro byabereye i Luanda.

Kuri uyu wa Gatandatu mu gace ka Sake no mu nkengero zako habereye imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta n’abazifasha.

UMUSEKE.RW