Abasirikare ba RDF basoje imyitozo ikakaye yaberaga muri Kenya

Itsinda ry’abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ryasoje imyitozo mpuzamahanga ya Gisirikare yiswe Justified Accord 24 yari imaze ibyumweru bibiri ihurije hamwe ibihugu bisaga 23 muri Kenya.
Ni imyitozo yaatangiye ku ya 25 Gashyantare mu kigo cya Gisirikare cya Nanyuki cyo kurwanya inyeshyamba, iterabwoba, ikaba yasojwe ku ya 7 Werurwe 2024.
Iyi myitozo ngarukamwaka ihuza ibihugu byinshi itangwa n’ingabo za Amerika zo mu ishami rishinzwe Afurika rizwi nka US Army Southern European Task Force Africa (SETAF-AF) hamwe n’ibihugu by’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kurushaho kwitegura no gukorana.
Ambasaderi Robert Scott, Umuyobozi wungirije ushinzwe imikoranire ya gisivili na gisirikare (DCME) mu buyobozi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Afurika, yashimye abitabiriye amahugurwa ubwitange bwabo bagize.
Yabasabye gukoresha ubumenyi n’ubuhanga bahawe kugira ngo batange umutekano ku mugabane wa Afurika.
Umuyobozi wungirije w’ingabo za Kenya, General Major David Tarus, yagaragaje ko habaye ubufatanye budasanzwe mu myitozo.
Yavuze ko nubwo hari indimi zitandukanye abitabiriye amahugurwa bakoranye neza, bahuza intego yo kwiga no kongera ubushake no gukorana.
Abitabiriye iyi myitozo bakoreye hamwe nta kwiganda
Ibihugu bitandukanye byitabiriye iyi myitozo
Ni imyitozo isaba ubufatanye no kwihangana

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW