Abatanga amasoko ya Leta basabwe guhashya ruswa iyavugwamo

Abibumbiye mu rugaga rw’impuguke mu gutanga amasoko ya leta bo mu bigo bitandukanye, basabwe gufata iya mbere mu kurwanya ruswa bivuye inyuma, no kurushaho kunoza serivisi batanga, zirangwa n’indangagaciro kuko ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’Igihugu.

Byagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024, mu mahugurwa yari agamije kubasobanurira ibijyanye n’impinduka ku itegeko rishya mu mitangire y’amasoko ya leta.

Ni mu rwego rwo kongerera ubushobozi abayitabiriye bose bafite aho bahurira no gutanga amasoko kugira ngo barusheho kunoza imigendekere myiza y’amasoko ya leta.

Uwumutima Elsie ukuriye ishami ritanga amasoko muri CHUB ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa avuga ko gusobanurirwa imikorere y’iryo tegeko rishya bizatuma barushaho kunoza imikorere kuko hiyongereyemo ingingo nyinshi zizabibafashamo.

Yagize ati “ Hari ingingo zigera ku 8 ku bijyanye n’uburyo twatangagamo amasoko ubu mu itegeko rishya zabaye 14, harimo ibijyanye no gusesengura ibiciro bya ba rwiyemezamirimo kuko hari aho bavuga ko byahenze cyane cyangwa biri hasi cyane.”

Yakomeje agira ati “Harimo kandi ibijyanye no gushyiraho ingwate y’usaba isoko byose bagiye batwereka ibyo tutarenza, urumva ko gukomeza kubiganiraho tuzarushaho kubisobanukirwa tukarushaho kunoza akazi no kugabanya amakosa akigaragara mu mitangire y’amasoko ya leta arimo na ruswa igomba gucika aho ikivugwa.”

Perezida w’urugaga rw’impuguke mu gutanga amasoko Bazatsinda Fred nawe yagize ati “ Amategeko yo gutanga amasoko ya leta yagiye avugururwa kenshi, iryasohotse 2022 ririmo ingingo nyinshi zikwiye kuganirwaho , tubonye uwo mwanya wo kubiganiraho mu rugaga, abakenera kubaza babaze bazi n’uwo babaza byose biturinde kugira amakosa yakorwa muri uyu mwuga.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya leta APPR( Association Procurement Professionals Rwanda) Uwingeneye Joyeuse yasabye abakora uyu mwuga kurushaho kurangwa n’indangagaciro za kinyamwuga, barwanya ruswa bagakora icyo Igihugu kibifuzaho, kuko ibyo bakora bigize inkingi ya mwamba mu iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “Urugaga rw’abakora umwuga w’amasoko ya leta rwashyizweho rutekerejweho na leta rugamije kongera ubushobozi bw’abatanga amasoko ya leta, ni byiza ko abayakoramo bazamura ubunyamwuga bakagira n’indangagaciro zibaranga bagafata iya mbere mu kurwanya ruswa.”

- Advertisement -

Akomeza ati “Bakwiye gukorera mu mucyo baha leta icyo yifuza kandi bagafasha n’inzego mu igenamigambi kuko imbogamizi nyinshi niho ziva, barebe uburyo ibitabo by’ipiganirwa bitegurwa uko isesengurwa rikorwa n’uburyo bakurikirana ishyirwa mu bikorwa byose bigakorwa n’ababifitiye ubushobozi.”

Urugaga rw’impuguke mu gutanga amasoko ya leta rwatangiye mu 2016 rushyirwaho rutekerejweho na leta kugira ngo bongerere ubumenyi abakora uyu mwuga, rukaba rugizwe n’abasaga 400, aho bafite gahunda yo kuvugurura itegeko bagenderaho kugira ngo barusheho kunoza imikorere.

Kuri ubu harimo guhugurwa abagera ku 150 baturutse mu bigo bitandukanye yaba ibya leta n’ibiyishamikiyeho bibyara inyungu, basobanurirwa ku mpinduka ku itegeko rishya ku mitangire y’amasoko ya leta.

Basabwe kurushaho gukorera mu mucyo
Basabwe kwirinda ruswa n’igisa nayo cyose

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze