Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yagaragaje ko abayobozi ba RD Congo bakwiriye guca ukubiri n’ibyo kwirizariza no kugereka agakomye kose k’u Rwanda, ahubwo bakicara bagafata amasomo kuri Perezida Paul Kagame ufatwa na bamwe mu Banyafurika nk’intwari.
Mu Burasirazuba bwa Congo imirwano irakomeje ari nako leta ikomeza kumvisha abaturage ko u Rwanda arirwo ruri inyuma y’umutwe wa M23 ushinjwa kuba intandaro y’imirwano.
Ni poropaganda y’abategetsi ba RD Congo bahora mu mikino yo kurangaza abantu no gushaka kwerekana ko ibitarakozwe hari abandi babiteye.
Perezida Tshisekedi aherutse kubwira abafite aho bahurira n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ko bazatekana ari uko u Rwanda rufatiwe ibihano bihakakaye.
Kuri uyu wa 3 Werurwe 2024, mu butumwa bwo kuri X, Yolande Makolo yasubije igitangazamakuru cya African Stream cyanditse ko n’ubwo Perezida Kagame akunzwe henshi muri Afurika hari abanye-congo batamukunda.
Kivuga ko urwo rwango rushingiye ku birego by’uko u Rwanda na Perezida Kagame ngo bafasha umutwe wa M23, akaba ariyo mpamvu batamwibonamwo.
Yolande yasubije ko abayobozi ba RDC bihunza inshingano zabo maze ibibazo bananiwe gucyemura bakabigereka k’u Rwanda.
Yagaragaje ko ibyakozwe na Perezida Kagame mu kubaka u Rwanda rushya bikwiriye kubera amasomo abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ati ” Abayobozi ba RDC nabo bakwiriye gukorera igihugu cyabo ibisa nk’ibyo, bareke inzitwazo no kuyobya abaturage babo bakoresheje ibinyoma, bakibwira ko abandi bazabakorera akazi bakwiriye kuba bakora ubwabo”.
- Advertisement -
Yongeyeho ko ibyo Perezida Kagame yagezeho nk’Umunyarwanda ndetse nk’intwari ya Afurika byivugira kandi ko bidateze gusibangana.
Ati “Hamwe na RPF, ni Umuyobozi w’Umunyafurika wiyemeje kubohora, kongera kubaka u Rwanda, kandi ibi nibyo akomeje gukora.”
Yolande yashimangiye ko urubyiruko rw’Abanyarwanda rwakuye amasomo mu miyoborere ya Perezida Kagame rukomeje akazi, akaba ari yo mpamvu Abanyafurika bamukunda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW