Urugaga rw’Ubuhanzi Nserukarubuga (Rwanda Performing Arts Federation), Inteko y’Umuco, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bahembye abitwaye neza mu buhanzi Nserukarubuga mu ngeri zitandukanye barimo abasizi, abanyarwenya, ababyinnyi n’abakinnyi b’ikinamico.
Ibi birori byabaye ku ya 27 Werurwe 2024, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ikinamico wari wahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubusizi usanzwe uba tariki 21 Werurwe.
Ni umuhango watangiriye mu Murenge wa Karama, mu Karere ka Huye, ahazwi nko ku Ntebe y’Abasizi, ahahoze intebe y’Abasizi ku musozi wa Gacurabwenge aho abakurambere mu busizi bajyaga mu gihe bashaka gukora mu nganzo.
Aha ku Ntebe y’Abasizi, ibyamamare bitandukanye mu buhanzi b’ikinamico birimo ‘Intare y’Ingore’, ‘Rangwida’, Shyaka wo mu Runana, ‘Maribori’ wo muri Musekeweya, Tuyishime Jado Fils wo mu Nkera Nyarwanda ndetse n’abandi basuhuje abaturage bo mu murenge wa Karama bari bahateraniye.
Umuhango wakomereje ku nzu y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda i Huye.
Intebe y’Inteko y’Umuco (Umuyobozi Mukuru), Ambasaderi Robert Masozera, yifurije abari aho umunsi mwiza w’Ubusizi n’Ikinamico, barimo abayobozi batandukanye bo muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi na Meya wa Huye, Sebutege Ange.
Intebe y’Inteko y’Umuco yavuze ko Ubusizi, Ikinamico n’Ubuhanzi ko ari ingeri zijyanye no kuvoma mu muco n’umurage by’abanyarwanda.
Ati ” Ubusizi n’Ubuhanzi ni ingeri zijyanye n’ibyifuzo byo kuvoma mu muco no murage w’abanyarwanda, ariyo mpamvu duhora twibutsa abahanzi kuko ubuhanzi buhora bukura bunaguka ariko bikwiye kujyana n’umurage”.
Ambasaderi Masozera yavuze ko ubuhanzi bwatanze umusanzu mu kubohora u Rwanda, aho yatanze urugero ko ubuhanzi n’ubusizi byatanze umusanzu mu kwibutsa abari mu buhungiro u Rwanda ndetse no kubibutsa kunga ubumwe.
- Advertisement -
Mu itangwa ry’ibihembo, Aaron Niyomwungeri, Umuhazabikorwa w’ibi bihembo yavuze ko Akanama Nkempuramaka katanze amanota angana na 50% mu gihe andi manota 50% yavuye mu buryo abafana batoye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Uko ibihembo byatwawe
Igihembo cy’umukobwa mwiza w’umunyarwenya ubikorera imbere y’abantu ( standup Comedy) yabaye Kaduhire Ernestine
Igihembo cy’umugabo mwiza ukora Urwenya imbere y’abantu yabaye Mazimpaka Japheth.
Umunyarwenya mwiza itanga ikizere yabaye Ndihokubwayo Jean Bosco.
Umunyarwenya w’Igitsina gore mu bakirere kuri Televiziyo yabaye Uwimpundu Sandrine izwi nka ‘Rufonsine’.
Rufonsine wahise asuka amarira yashimiye Imana yo yamuhaye igihembo cya gatatu mu mwuga we, avuga ko agiye gukora adacika intege.
Umugabo watwaye Igikombe cy’ukora Urwenya rwo kuri Televiziyo (acting comedy) yabaye Nkundabose Emmanuel ‘Manu’.
Itsinda rya Incredible Kids ryatwaye igihembo cy’itsinda ryiza mu kubyina
Umubyinnyi w’imbyino zigezweho ( modern dance) mu bagore yabaye Uwimana Shakira.
Umugabo wahize abandi mu kubyina indirimbo zigezweho yabaye Murego Joseph uzwi nka “Jojo Breezy”, ashimira Imana n’abandi bose bamufashije.
Uwa Divine yahembwe nk’umubyinni wahize abandi bose.
Umusizikazi mwiza yabaye Kibasumba Confiance, mu guhabwa igihembo araturika ararira avuga ko ubu aribwo yumva ko ari umusizi kuko ari igihembo cya mbere atwaye.
Umusizikazi ubikunda unabimazemo igihe yabaye Maniraguha Carine.
Umusizi mwiza we yabaye Tuyisenge Olivier, mu kiniga cyinshi avuga ko ari amateka yisubiyemo kuko mu 2015 yagitwaye bwa mbere.
Mu gisata cy’Ikinamico zikinirwa kuri Radiyo, umugore wahize abandi yabaye Ingabire Mimi Marthe wamamaye nka Maribori, umugabo we aba Twagirayezu Evariste.
Umuhanzi mu buhanzi Nserukarubuga watowe n’abafana ni Uwimana Shakira usanzwe ari umubyinnyi.
Abateguye ibi bihembo bavuga ko bizajya bijyana n’iserukiramuco ryiswe “Rwanda performing Arts Festival” rizajya riba buri mwaka mu rwego rwo gushimira no guha agaciro ababaye indashyikirwa kandi bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi Nserukarubuga.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW i Huye