Amajyaruguru: Urubyiruko rwo muri Green Party rwahize kubaka u Rwanda rutekanye

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Urubyiruko rwo muri Green Party rwiyemeje kubaka Igihugu gitekanye

Urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rwo mu ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, rwiyemeje gukoresha imbaraga n’ubumenyi bafite mu kubikoresha bubaka Igihugu gitekanye.

Babigarutseho kuri uyu wa 15 Werurwe 2024, ubwo bari mu Nteko rusange yari igamije kwitoramo abakandida bazayihagararira mu Ntara y’Amajyaruguru mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, aho biteganyijwe ko azabera rimwe no gutora Perezida wa Repubulika.

Bamwe mu batorewe kuzahagararira ishyaka rya Green Party muri iyi Ntara bavuga ko intego bafite ari ugukoresha imbaraga bafite mu kubaka Igihugu gitekanye.

Basobanura ko batazibikorera ishyaka gusa barimo ahubwo bazakorera abanyarwanda muri rusange, bakomeza ubuvugizi kubyo basabye ko byakemuka bitaragerwaho kugira ngo iterambere rikomeze kwihuta.

Mukabihezande Justine watowe mu Karere ka Gicumbi yagize ati ” Icyizere twagiriwe ningira amahirwe yo gukomeza nzakora ngambiriye guteza imbere abanyarwanda muri rusange kuko ntidukorera ishyaka gusa, n’ubwo ibyinshi twifuje ko bikorwa byakozwe ariko hari n’ibitaragerwaho, tuzakomeza gukorera ubuvugizi, turashoboye kandi turashobotse.”

Hategekimana Gilbert wo mu Karere ka Gakenke nawe ati” Turi urubyiruko dufite imbaraga n’ubumenyi, mu gihe naba mbaye umudepite gahunda ni ugukoresha ibyo mfite nubaka Igihugu gitekanye, tugakomeza ubuvugizi ku bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage, tukabagerera aho batagera.”

Chairman wa Green Party, Dr.Frank Habineza yashimiye by’umwihariko abarwanashyaka ba Green Party abibutsa ibyo bagezeho mu myaka itanu ishize, abasaba gukomeza gukorera hamwe kugira ngo bagere kuri byinshi bagomba gukora mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “ Ibyo twari twijeje abanyarwanda ko tuzabagezaho twishimira ko 70% byagezweho muri manifesto dusoje, bakomeze batugezeho ibitekerezo nabyo tuzakomeza kugenderaho muri iyi manda.”

Akomeza avuga ko abatowe ari urubyiruko rufite imbaraga n’ibitekerezo byubaka Igihugu, ndetse ko hari icyizere ko mu myaka iri imbere ishyaka rya Green Party rizaba rifite abanya-politike bakomeye kandi bafite uburambe.

- Advertisement -

Ati ” Abenshi ni urubyiruko bafite imbaraga n’ibitekerezo ndetse n’ubushake byo gukorera Igihugu, ishyaka ryacu mu gihe kiri imbere biragaragara ko rizaba rifite abantu bafite uburambe muri politike kandi bashoboye kuko bose barize.”

Biteganyijwe ko muri Gicurasi 2024 ishyaka rya Green Party rizaba ryarangije kumenya abakandida bazarihagararira mu kwiyamamaza ku mwanya w’abadepite.

Muri Gicurasi 2023 bemeje umukandida uzabahagararira ku mwanya wo kwiyamamaza kuba Perezida wa Repeburika ariwe Dr.Frank Habineza.

Urubyiruko rwo muri Green Party rwiyemeje kubaka Igihugu gitekanye
Umuyobozi wa Green Party yasabye abarwanashyaka gukomeza gusenyera umugozi umwe

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze